Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MINEDUC Yatangiye Kugenzura Ireme Ry’Uburezi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

MINEDUC Yatangiye Kugenzura Ireme Ry’Uburezi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 October 2022 10:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’uburezi ari bwo REB na NESA batangiriye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga bagenzura niba abarimu bigisha uko bikwiye ndetse niba n’abana bitabira amasomo.

Hashize igihe gito Leta y’u Rwanda ibicishije muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi yongereye umushahara wa mwarimu ndetse igatanga na nkunganire igenewe ababyeyi kugira ngo abana babo bitabire amasomo.

Mu Karere ka Muhanga abayobozi batangije iri genzura ni Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB)  Dr Mbarushimana Nelson, uwari uhagarariye Ikigo gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA) Habiyambere Ildephonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.

Basuye ibigo bibiri by’amashuri ya Leta kugira ngo bahuze amasomo ahatangirwa n’ireme ry’uburezi Leta yifuza ko rihabwa abanyeshuri.

Ku ikubitiro babanje gusura Groupe Scolaire ya Kabgayi.

Bakihagera bagenzuye ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi areba imisanzu n’amafaranga y’ishuri ababyeyi batanga mu mashuri y’incuke abanza ndetse n’ayisumbuye.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr Mbarushimana Nelson yabwiye itangazamakuru ko muri iki Cyumweru cy’Uburezi batangije, bazibanda ku myigishirize y’abarimu.

Bazanareba niba ishingiro n’ireme ry’uburere abanyeshuri bahabwa, harimo ubwitabire bwabo umunsi ku munsi.

Bazajya no mu gikoni bareba uko amafungora abana bafata ategurwa.

Ati “Umuyobozi w’Ishuri agomba gucunga neza umutungo w’Ikigo, akanagenzura uko abarimu bigisha.”

Abayobozi muri NESA na RE bari kumwe na Guverineri Kayitesi bagenzura isuku y’imirire y’abana

Nyuma yo kugenzura ibiteganyijwe byose, we na bagenzi be bazicara babihuze n’ibisanzwe byarateganyijwe mu kwigisha abana barebe niba koko hatangwa ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Bazareba niba nta mbogamizi ishuri runaka rifite zishobora kuba zararibujije kugera ku ireme ry’uburezi ryifuzwa bityo babigeze  kuri Minisiteri y’uburezi.

Mu Ntara y’Amajyepfo ubwitabire bw’abanyeshuri mu bigo bya Leta bugeze kuri 98,9%, utabariyemo  bo mu mwaka wa mbere   ndetse ni umwaka wa kane.

Ibizava mu igenzura ry’icyumweru cy’Uburezi  bizatangazwa rirangiye.

Leta yateye mwarimu ingabo mu bitugu…

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana iherutse kuvuga ko  hari Umushinga w’Itegeko Minisiteri ayoboye yagejeje ku Nteko ishinga amategeko wo kureba niba abarimu bahembwa macye batasonerwa umusoro, bakajya bafata umushahara wose.

Yabivuze ubwo yagezaga ku Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ingengo y’Imari y’umwaka utaha wa 2022/2023.

Muri Kanama, 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangarije Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, ko Guverinoma yamaze guteganya Miliyari Frw 5 zo gushyira mu kigega giha abarimu inguzanyo kitwa Umwarimu SACCO.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ariya mafaranga ashyizweho  mu gihe Leta yongerereye abarimu n’umushahara bitewe n’impamyabumenyi bahemberwaga ho.

Mu byo Minisitiri w’Intebe yatangaje ko byemejwe mu rwego rwo gufasha abarimu kugira imibereho myiza, harimo ko n’uko umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku  mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) yongerewe  Frw 50.849  k’umushahara utahanwa yahembwaga.

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku  mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1)  yongerewe Frw 44.966  ku mushahara utahanwa  yahembwaga.

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku  mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0)  yongerewe Frw 74.544  ku mushahara  utahanwa yahembwaga.

Hongerewe ndetse n’umushahara utahanwa w’abayobozi  b’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu  bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku  bw’amasezerano.

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente
TAGGED:AbanyeshuriAmashuriIremeKayitesiMinisiteriNESAREB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rurashaka Kurushaho Gukoresha Ingufu Z’Imirasire Y’izuba
Next Article Minisitiri Gatabazi Avuga Ko Guha Abaturage Serivisi Mbi Atari Intego Y’Umuyobozi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?