Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri Bayisenge Yafashe Mu Mugongo Umugabo Uherutse Gupfusha Abana 3 Icyarimwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Minisitiri Bayisenge Yafashe Mu Mugongo Umugabo Uherutse Gupfusha Abana 3 Icyarimwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 October 2022 4:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Impanuka iherutse kubera ku Muhima igahitana abantu batandatu yaguyemo abana batatu bavukanaga. Ni abana ba Sikubwabo.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge yanditse kuri Twitter ko yifatanyije n’abo mu Muryango wabuze bariya bana ndetse n’abandi baburiye ababo muri iriya mpanuka iri mu zikomeye zimaze kuba kuva uyu mwaka watangira.

Tweet ya Minisitiri Bayisenge mu Kinyarwanda iragira iti: “Ni agahinda gakomeye k’umuryango kubura abana 3 icyarimwe, ni n’igihombo gikomeye ku muryango Nyarwanda muri rusange kuko abana ari amizero y’Igihugu.”

Ni agahinda gakomeye ku muryango kubura abana 3 icyarimwe, ni n'igihombo gikomeye ku muryango Nyarwanda muri rusange kuko abana ari amizero y’Igihugu.
Umuryango Nyarwanda dufashe mu mugongo umuryango wa Sikubwabo n'ababuze ababo biturutse ku mpanuka yo mu muhanda. Nimwihangane. pic.twitter.com/EsehN66Ss7

— Bayisenge Jeannette, PhD (@BayisengeJn) October 25, 2022

Akomeza avuga ko umuryango nyarwanda ufashe mu mugongo umuryango wa Sikubwabo n’ababuze ababo biturutse ku mpanuka yo mu muhanda.

Amakamyo bamwe bita ‘Dix Pnues’ akomeje gukora impanuka zihitana abantu, abandi zikabakomeretsa. Nk’ubu hari iyaraye ibaye ihitana abantu batandatu, abandi bane barakomereka.

Yabereye ku Kinamba.

Amakuru atangwa na Polisi y’u Rwanda avuga ko byatewe n’uko yabuze feri ikubita imodoka n’abanyamaguru yasanze hafi aho.

Byabereye  ku Muhima umanuka uva ahazwi nka Yamaha ugana Kacyiru.

Muri iyi mpanuka ikomeye abantu batandatu bahise bahasiga ubuzima, abo bakaba barimo n’abari bari muri yo kamyo.

Abantu bane nibo baraye bamenyekanye ko bayikomerekeyemo n’ubwo imibare y’abo yahitanye ishobora kwiyongera.

Taarifa yamenye ko iriya kamyo yari ifite ibyangombwa byose, ni ukuvuga permis ya shoferi n’ibindi asabwa birimo n’icyemezo cy’uko ikamyo yagenzuwe ubuzima bwayo, ibyo bita contrôle technique.

Mubo yahitanye harimo umubyeyi n’abana batatu bagendaga n’amaguru ndetse n’ivatiri ya Benz yakubise nayo igahitana abandi.

TAGGED:BayisengefeaturedImpanukaMinisitiriMuhimaUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mastercard Ifite Ubundi Buryo Bwo Kwishyura Mu Ikoranabuhanga
Next Article Perezida Wa Centrafrique Yagarutse Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?