Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri Biruta Yakiriye Ambasaderi Wa Amerika Waje Kumusezeraho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Minisitiri Biruta Yakiriye Ambasaderi Wa Amerika Waje Kumusezeraho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2022 11:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Tariki 11, Mutarama, 2022 nibwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yakiriye mu Biro bya Ambasaderi Peter Vrooman wari waje kumusezeraho kubera ko acyuye igihe mu kazi yari  ahagarariyemo igihugu cye mu Rwanda.

Taiki 28, Nyakanga, 2021 nibwo yatangaje ko muri uyu mwaka( 2022) azaba arangije igihe cye mu Rwanda agakomereza akazi muri Mozambique.

Vrooman yageze mu Rwanda muri Werurwe, 2018. Azibukirwa ku muhati yari afite wo kumenya Ikinyarwanda n’umuco w’Abanyarwanda. Yagiye agaragara kenshi ari gusoma inyandiko z’Ikinyarwanda ndetse akagitangamo imbwirwaruhame.

Mu bihe bya vuha, uyu mugabo yagaragaye kenshi mu ruhame ari kumwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye bagiye guha abaturage ibikoresho byo kubafasha kwirinda no guhangana na COVID-19.

Peter Hendrick Vrooman afite imyaka 55, akaba ari umwe mu ba dipolomate bakomeye muri Amrika bakiri bato.

Yize ibijyanye n’ubumenyamuntu muri Harvard College, akaba afite impamyabumenyi ihanitse bita Masters Degree mu by’ubumenyamuntu yakuye muri Ishuri rya Kaminuza Dwight D. Eisenhower School for National Security and Resource Strategy.

Ni umwe mu ba Dipolomate bakomeye bagize ikitwa ‘Senior Foreign Service.’

Yatangiye gukorana n’Ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga mu mwaka wa 1991.

Peter Hendrick Vrooman yakoze mu ishami rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika mu nzego zayo nyinshi harimo n’urwari rushinzwe gucungira hafi ibibera hirya no hino ku isi, iri shami ryitwa Department of State Operations Center.

Yabaye kandi umujyanama mu bya Politiki muri Ambasade ya Amerika muri Israel ikorera i Tel Aviv.

Vrooman yakoreye muri Ambasade z’Amerika zitandukanye harimo iyo muri Djibouti, u Buhinde, Iraq, na Libani.

Muri 2016 yari uwo bita ‘Chargé d’Affaires’ muri Ambasade y’Amerika muri Ethiopia.

Tariki 30, Ukwakira, 2017 nibwo Donald Trump yamugize Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda.

Ni umugabo wubatse, washakanye na Johnette Iris Stubbs, uyu akaba ari gafotozi wabigize umwuga.

Vrooman azi indimi nyinshi kuko avuga Icyongereza, Icyarabu, Igifaransa, akaba yari yaratangiye no kwiga Ikinyarwanda.

Ubwo agiye muri Mozambique, ntazabura no kwiga Igipolutigari.

Uyu mugabo asize igihugu cyarahaye u Rwanda inkingo z’icyorezo COVID-19 zirenga miliyoni enye n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bifasha mu kumenya abanduye iki cyorezo.

Aho agiye n’aho azahasanga u Rwanda…

Ubwo yakirwaga mu Rwanda 

Muri Mozambique aho Vrooman agiye guhagararira Amerika, u Rwanda ruherutse koherezayo ingabo zo gutabara abatuye kiriya gihugu cyugarijwe n’ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi bivugwa ko ari aba Al Qaeda.

Abasirikare b’u Rwanda n’abapolisi bose hamwe bagera kuri 1000 nibo bari muri kiriya gihugu, bakaba baragiyeyo nyuma y’amasezerano yabaye hagati y’u Rwanda na Mozambique yo gutabarana.

Si u Rwanda gusa rwambariye gutabara Mozambique ahubwo n’ibihugu bigize Umuryango wo mu bihugu byo muri Afurika yo mu Majyepfo bigamije ubufatanye mu iterambere(SADC) nabyo byatangiye koherezayo abasirikare.

Icyabimburiye ibindi ni Botswana.

TAGGED:AmbasaderiAmerikafeaturedMozambiqueVrooman
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibice Bimwe By’u Rwanda Bigiye Kugusha Imvura Nyinshi
Next Article CANAL+ Rwanda Yashyizeho Poromosiyo Yise ‘Kuri CAN Turayoboye’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?