Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri Muri Mozambique Yasuye Aho U Rwanda Rumurikira Ibyarwo muri Dubai Expo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Minisitiri Muri Mozambique Yasuye Aho U Rwanda Rumurikira Ibyarwo muri Dubai Expo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 October 2021 6:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri wungirije ushinzwe umuco n’ubukerarugendo muri Mozambique witwa Fredson Bacar yaraye asuye icyumba u Rwanda rumurikiramo ibyo rwahanze. Yahawe ku ikawa y’u Rwanda yumva icyanga cyayo.

Ku rukuta rwa Twitter rugenewe kuvuga ibyo u Rwanda rumurikira muri ririya murikagurisha mpuzamahanga, handitseho ko Minisitiri Bacar yashimye impumuro n’icyanga cy’ikawa y’u Rwanda imurikirwa yo.

Kuba Minisitiri Fredson Bacar yasuye aho u Rwanda rumurikira ibyo rwahanze muri ririya murikagurisha bifite ishingiro kuko muri iki gihe Mozambique n’u Rwanda ari ibihugu bifite ‘umubano wa kivandimwe.’

Ni umubano ushingiye ku gutabarana no gufatanya mu kugarura umutekano usesuye ari nawo shingiro ry’iterambere rirambye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uyu mubano uherutse kungerwamo ikibatsi ubwo ingabo z’u Rwanda na Polisi zajyaga muri Mozambique gufasha ingabo z’aho kwirukana ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Bacar yatemberejwe icyumba cyose u Rwanda rumurikiramo ibyarwo

Zagiyeyo nyuma y’uko Abakuru b’ibihugu byombi, Paul Kagame w’u Rwana na Filipe Nyusi wa Mozambique babyumvikanyeho.

Amakuru mashya aherutse gutangazwa na Banki y’Isi ni uko iyi Banki yarangije kurekura Miliyoni 100 $ zigize ikiciro cya mbere cy’amafaranga yagenewe gusana Cabo Delgado.

Azakoreshwa mu kubaka inyubako za Leta, amavuriro, amashuri, gusana imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi…ibi byose bigakorwa hagamijwe gufasha abaturage batahutse kongera kubona ibituma ubuzima bwabo busubira ku murongo.

Banki y’isi yarangije gutegura miliyoni 300$ azakoreshwa mu gusana Cabo Delgado.

- Advertisement -
Ingabo z’u Rwanda zishimirwa ibyo zimaze kugeraho mu kugarura amahoro muri Mozambique

Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga ingabo z’u Rwanda na Polisi bakorera muri kiriya gihugu  mu  minsi micye ishize, yababwiye ko igice cya mbere cy’akazi kabajyanye cyarangiye ariko hasigaye ikindi gice kinini kandi kitoroshye cyo gufatanya na Mozambique kugarura ubuzima bunejeje mu baturage, bakabaho batikanga ibyihebe.

TAGGED:DubaiExpofeaturedIngaboMinisitiriMozambiquePolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I Musanze Bafatiwe Mu Cyuho Bari ‘Kubaga’ Moto Bibye
Next Article U Bufaransa N’U Bwongereza Birapfa Amafi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?