Minisitiri Muri Mozambique Yasuye Aho U Rwanda Rumurikira Ibyarwo muri Dubai Expo

Minisitiri wungirije ushinzwe umuco n’ubukerarugendo muri Mozambique witwa Fredson Bacar yaraye asuye icyumba u Rwanda rumurikiramo ibyo rwahanze. Yahawe ku ikawa y’u Rwanda yumva icyanga cyayo.

Ku rukuta rwa Twitter rugenewe kuvuga ibyo u Rwanda rumurikira muri ririya murikagurisha mpuzamahanga, handitseho ko Minisitiri Bacar yashimye impumuro n’icyanga cy’ikawa y’u Rwanda imurikirwa yo.

Kuba Minisitiri Fredson Bacar yasuye aho u Rwanda rumurikira ibyo rwahanze muri ririya murikagurisha bifite ishingiro kuko muri iki gihe Mozambique n’u Rwanda ari ibihugu bifite ‘umubano wa kivandimwe.’

Ni umubano ushingiye ku gutabarana no gufatanya mu kugarura umutekano usesuye ari nawo shingiro ry’iterambere rirambye.

- Advertisement -

Uyu mubano uherutse kungerwamo ikibatsi ubwo ingabo z’u Rwanda na Polisi zajyaga muri Mozambique gufasha ingabo z’aho kwirukana ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Bacar yatemberejwe icyumba cyose u Rwanda rumurikiramo ibyarwo

Zagiyeyo nyuma y’uko Abakuru b’ibihugu byombi, Paul Kagame w’u Rwana na Filipe Nyusi wa Mozambique babyumvikanyeho.

Amakuru mashya aherutse gutangazwa na Banki y’Isi ni uko iyi Banki yarangije kurekura Miliyoni 100 $ zigize ikiciro cya mbere cy’amafaranga yagenewe gusana Cabo Delgado.

Azakoreshwa mu kubaka inyubako za Leta, amavuriro, amashuri, gusana imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi…ibi byose bigakorwa hagamijwe gufasha abaturage batahutse kongera kubona ibituma ubuzima bwabo busubira ku murongo.

Banki y’isi yarangije gutegura miliyoni 300$ azakoreshwa mu gusana Cabo Delgado.

Ingabo z’u Rwanda zishimirwa ibyo zimaze kugeraho mu kugarura amahoro muri Mozambique

Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga ingabo z’u Rwanda na Polisi bakorera muri kiriya gihugu  mu  minsi micye ishize, yababwiye ko igice cya mbere cy’akazi kabajyanye cyarangiye ariko hasigaye ikindi gice kinini kandi kitoroshye cyo gufatanya na Mozambique kugarura ubuzima bunejeje mu baturage, bakabaho batikanga ibyihebe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version