Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri Ngamije Yasobanuye Impamvu Hari Abakingiwe COVID-19 Bapfa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Minisitiri Ngamije Yasobanuye Impamvu Hari Abakingiwe COVID-19 Bapfa

admin
Last updated: 15 July 2021 6:21 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko hari abantu bakeya bakingiwe COVID-19 ariko bayandura bakaremba ndetse bagapfa, bitewe n’indwara zikomeye bari basanganywe.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’abanyamakuru, cyakurikiye inama y’abaminisitiri yemeje ko Umujyi wa Kigali n’uturere umunani bigomba kujya muri gumamu rugo, kubera ubwandu bukabije bwa COVID-19.

Dr Ngamije yavuze ko hari abantu bake bari barakingiwe iki cyorezo, ariko baza kuremba ndetse barapfa.

Ntabwo yatangaje umubare, uretse kuvuga gusa ko ari “bake”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati “Benshi mu bapfuye banakingiwe wasangaga bafite indi ndwara bamaranye igihe. Akaba afite impyiko zamurenze, afite wenda ikibazo cy’umutima, kanseri se yamaze gukwira umubiri wose, COVID ikazamo, arakingiwe ariko urumva ko kanseri itasubiye inyuma. Ni nk’ibyo bibazo twagiye duhura nabyo.”

Mu kwezi gushize Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nzanzimana Sabin, yemeje ko hari hamaze gupfa abantu batatu. Mu gihe bari barakingiwe COVID-19, bishwe n’izindi ndwara bari basanganywe.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bakingiwe bamaze kuba ibihumbi 401, mu gihe intego ari ugukingira kugeza kuri 70% by’abaturarwanda.

Abamaze kwicwa n’iki cyorezo ni 607.

TAGGED:COVID-19Dr Daniel NgamijeGuma mu Rugo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Resitora Zashyizwe Muri Serivisi Zizafunga Muri Guma Mu Rugo
Next Article Afurika y’Epfo Yahamagaje Inkeragutabara Zose Mu Gihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

BDF Igiye Guha Imirenge SACCO Miliyari Frw 30

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abanyarwanda Batega RwandAir Imbere Mu Gihugu Bariyongera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubukungu Bw’u Rwanda Buzazamukaho 7%-PM Ngirente

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Ibigo Bitwara Abagenzi Birishyuza Leta Miliyari 24 Frw

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?