Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri Wagurishije Indege Y’ U Burundi Yasimbujwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Minisitiri Wagurishije Indege Y’ U Burundi Yasimbujwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 May 2021 7:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

*Uwamusimbuye yakoraga Kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu,

*Minisitiri wagurishije iriya ndege yahawe avance ya $ 50 000,

*Yari afatanyije n’Umuyobozi wa Air Burundi…

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21, Gicurasi, 2021 Perezida wa Repubulika y’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakiriye indahiro ya Madamu Capitoline Niyonizigiye wagizwe Minisitiri w’ubucuruzi, ubwikorezi, inganda n’ubukerarugendo wasimbuye Immaculée Ndabaneze uherutse kwirukanwa mu mirimo ya Leta yose.

Capitoline Niyonizigiye arahira

Tariki 03, Gicurasi, 2021 nibwo byamekanye ko Perezida Evariste Ndayishimiye yirukanye Immaculée Ndabaneze wari Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, ubucuruzi, inganda n’ubukerarugendo, azira ibikorwa byashoboraga kubangamira ubucuruzi bw’igihugu no gusiga icyasha isura y’u Burundi.

Amakuru yavugaga ko mu byo aregwa harimo ko yari aherutse  kugurisha mo indege yari isigaye ya Air Burundi, nta burenganzira abiherewe n’abamukuriye.

RFI yari  yatangaje ko hagati y’Ukuboza na Mutarama, Madamu Ndabaneze yagurishije indege Beechcraft 1900 ku bacuruzi bo muri Afurika y’Epfo, icyo gihe ngo yarabikora atabiherewe uburenganzira na Guverinoma ndetse nta n’uburyo bw’amategeko bubyemeza.

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’ibyaha bijyanye n’imitungo mu Burundi (Olucome), Gabriel Rufyiri, wanakurikiranye iki kibazo yari yavuze ko  uwo mugore hari byinshi yagombaga kubazwa.

Ndabaneze yirukanywe muri Guverinoma kubera kugurisha indege y’igihugu

Rufyiri yavuze ko uriya mu Minisitiri n’umuyobozi mukuru wa Air Burundi bafashe icyemezo cyo kwakira amafaranga y’ibanze (avance) ya $50.000 y’icyo kigo cyo muri Afurika y’Epfo, aza gukoreshwa inzego bireba zitarabyemeza.

Hari amakuru ko iriya ndege yari imaze imyaka hafi 10 idakoreshwa.

Immaculée Ndabaneze kandi akekwaho ibyaha byo kunyereza umutungo.

Capitoline Niyonizigiye yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe imari mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cy’u Burundi kitwa RTNB( Radio-Television Nationale Burundaise)

Umuhango wo kwakira indahiro ye wabereye mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Burundi, hari n’abagize Guverinoma bose.

Mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Burundi
Iyi ndege niyo yagurishijwe mu buryo Leta itazi
TAGGED:BurundifeaturedIndegeMinisitiriNdayishimiyeNiyonizigiyePerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Martin Ngoga Yatorewe Kuyobora Komite Igenzura Imyitwarire Muri FIFA
Next Article Urumogi Rufite Agaciro Karenga Miliyoni 12 Frw Rwafatiwe Ngororero na Rubavu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Tanzania: Baratora Perezida N’Abadepite 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?