Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Ingabo Yasabye Abifuza Kuzatera u Rwanda Gusubiza Amerwe Mu Isaho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Minisitiri W’Ingabo Yasabye Abifuza Kuzatera u Rwanda Gusubiza Amerwe Mu Isaho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 April 2025 6:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Juvenal Marizamunda yabwiye abagifite ibitekerezo byo gutera u Rwanda ko uwo mugambi usa n’inzozi batazakabya.

Ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel de Ruhengeri n’abajugunywe mu mugezi wa Mukungwa mu Karere ka Musanze niho yabivugiye.

Minisitiri w’ingabo Juvenal Marizamunda asaba abaturage guhuza imbaraga bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Marizamunda avuga ko abategura umugambi wo gutera u Rwanda no guhungabanya ubuyobozi bwitorewe n’abaturage batazabigeraho.

Ati: “Abayobozi babo, mu bushishozi buke, bakirata bavuga ko bazabigeraho — kurota ko basubiza u Rwanda mu icuraburindi ni inzozi mbi batazakabya.”

Asanga abo baba mu Rwanda no hanze yarwo bakayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muhumure kuko umucyo watashye mu gihugu cyacu. Icuraburindi ryararangiye kandi umwijima ntuzongera gutaha mu gihugu cyacu ukundi.”

Juvenal Marizamunda yavuze ko ubutabera bwafashe ingamba ku bagikora ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko batazihanganirwa kuko ‘amategeko azakora akazi kayo’.

Rusisiro Feston uyobora IBUKA muri Musanze yasabye ko habaho umwihariko mu guhana no gukurikirana abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Ntabwo umuntu uzajya atuka undi mu ruhame amugarura mu mateka ya Jenoside azajya afungwa ngo ahite arekurwa. Ubutabera buzabihe umwanya n’umwihariko kugira ngo bitazasubira ukundi”.

Ubugenzacyaha buvuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ubu igaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga kugeza aho umuntu ashyira kuri Status ye ya Whatsapp ubutumwa bukomeretsa abarokotse Jenoside mu buryo bweruye.

TAGGED:featuredIngengabitekerezoJenosideMarizamundaMusanze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article UBUSESENGUZI: Ubukungu Bw’Isi Mu Bigeragezo Kubera Ingamba Za Trump
Next Article Imibereho Y’Abanyarwanda Mu Myaka Irindwi Ishize: Icyo Imibare Igaragaza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?