Juvenal Marizamunda yabwiye abagifite ibitekerezo byo gutera u Rwanda ko uwo mugambi usa n’inzozi batazakabya.
Ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel de Ruhengeri n’abajugunywe mu mugezi wa Mukungwa mu Karere ka Musanze niho yabivugiye.
Minisitiri w’ingabo Juvenal Marizamunda asaba abaturage guhuza imbaraga bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Marizamunda avuga ko abategura umugambi wo gutera u Rwanda no guhungabanya ubuyobozi bwitorewe n’abaturage batazabigeraho.
Ati: “Abayobozi babo, mu bushishozi buke, bakirata bavuga ko bazabigeraho — kurota ko basubiza u Rwanda mu icuraburindi ni inzozi mbi batazakabya.”
Asanga abo baba mu Rwanda no hanze yarwo bakayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muhumure kuko umucyo watashye mu gihugu cyacu. Icuraburindi ryararangiye kandi umwijima ntuzongera gutaha mu gihugu cyacu ukundi.”
Juvenal Marizamunda yavuze ko ubutabera bwafashe ingamba ku bagikora ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko batazihanganirwa kuko ‘amategeko azakora akazi kayo’.
Rusisiro Feston uyobora IBUKA muri Musanze yasabye ko habaho umwihariko mu guhana no gukurikirana abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Ntabwo umuntu uzajya atuka undi mu ruhame amugarura mu mateka ya Jenoside azajya afungwa ngo ahite arekurwa. Ubutabera buzabihe umwanya n’umwihariko kugira ngo bitazasubira ukundi”.
Ubugenzacyaha buvuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ubu igaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga kugeza aho umuntu ashyira kuri Status ye ya Whatsapp ubutumwa bukomeretsa abarokotse Jenoside mu buryo bweruye.