Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri w’Intebe Wa Sudan n’Abagize Guverinoma Benshi Batawe Muri Yombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Sudan n’Abagize Guverinoma Benshi Batawe Muri Yombi

admin
Last updated: 25 October 2021 9:14 am
admin
Share
SHARE

Inzego za gisirikare muri Sudan zataye muri yombi Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok n’abaminisitiri benshi, mu gikorwa gisa no gusubiza ububasha bwose mu maboko y’abasirikare nk’uko amakuru ava muri icyo gihugu abyemeza.

Kuri uyu wa Mbere ibintu byazindutse bimeze nabi muri Sudan, internet ikurwaho ndetse n’irindi tumanaho ryose ntabwo ririmo gupfa gukunda.

Inzego ziharanira demokarasi muri Sudan zahise zisaba abaturage kwirara mu mihanda, ngo zikumire umugambi w’igisirikare.

Minisiteri y’Itangazamakuru muri Sudan yatangarije kuri Facebook ko abantu bitwaje intwaro bafashe Minisitiri w’Intebe Hamdok bakamujyana mu nzu afungiwemo.

Sudan yari imaze iminsi ibintu byifashe nabi, nyuma y’uko mu kwezi gushize byatangajwe ko haburijwemo umugambi wo guhirika ubutegetsi. Abantu benshi barimo abasirikare bahise batabwa muri yombi.

Ni ibintu byongereye umwuka mubi hagati y’abategetsi ba gisirikare na gisivili, bayoboye igihugu mu nzibacyuho guhera muri Kanama 2019, nyuma y’ihirikwa rya Omar al-Bashir wayoboraga icyo gihugu.

Biteganywa ko umuyobozi ukuriye abayoboye inzibacyuho, Gen Abdel Fattah al-Burhan, aza kuvuga ijambo ku birimo kuba mu gihugu.

TAGGED:Abdalla Hamdokcoup d’étatfeaturedKudetaSudan
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I Gatsibo Haravugwa Abasekirite Bakuye Umutima Abamotari
Next Article Green Party Yirukanye Abarwanashyaka Babiri Ibashinja ‘Imigambi Mibisha’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?