January Yusuf Makamba ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Tanzania ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi yatangiye kuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Akigera mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira abazize Jenoside basaga 250.000 bahashyinguye.
Tanzania ni kimwe mu bihugu bicuruzanya n’u Rwanda ndetse kikagira icyambu abacuruzi benshi bifashisha bavana ibicuruzwa i Dar es Salaam babizana i Kigali.
Ku rundi ruhande kandi hamaze iminsi havugwa ko u Rwanda rushaka kujya rukoresha n’icyambu cya Mombasa mu kuzana ibicuruzwa mu Rwanda n’ubwo ari kure.
Iyi ngingo ishobora kuba ari yo yazanye abayobozi ba Tanzania ngo baganire n’ab’u Rwanda kuri iyi ngingo ikomeye mu rwego rw’ubwikorezi n’ubucuruzi cyane cyane ko mubaje baherekeje Minisitiri Makamba harimo na mugenzi we w’ubucuruzi n’uw’inganda.
Hagati aho kandi biteganyijwe ko muri Werurwe, 2024 ari bwo hazatahwa mu buryo bwa burundu uruganda rutunganya amashanyarazi rwa Rusumo Hydropower Plant ruhuriweho n’u Rwanda, Tanzania n’Uburundi.
Iyi ngingo nayo ishobora kuzaba muzo bazaganiraho mu gihe gito itsinda ry’abayobozi muri Tanzania rizamara mu Rwanda.