Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Umuryango Yagize Icyo Avuga Ku Miryango Y’Abatutsi Yazimye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Minisitiri W’Umuryango Yagize Icyo Avuga Ku Miryango Y’Abatutsi Yazimye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 May 2023 8:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Prof Jeannette Bayisenge uyobora Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yabwiye abitabiriye umuhango wo kwibuka imiryango y’Abatutsi yazimye ko icyuho iriya miryango yasigiye u Rwanda ari kinini. Buri wese agomba guharanira kukizima.

Hari mu gikorwa cyabereye kuri Stade ya Bugesera cyateguwe na GAERG.

Minisitiri Bayisenge yavuze ko imiryango yazimye yibukwa zari imbaraga zikomeye igihugu cyatakaje.

Avuga ko u Rwanda rw’ubu rufite umukoro wo kubaka umuryango ukomeye kandi ushoboye mu buryo bwose, ibi bikazafasha mu kwiyaka ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Bayisenge ati:“Kubibuka ni ukabasubiza ijwi mu buzima bwacu, duharanira ko amazina yabo atibagirana, tukibuka ibikorwa byiza byabarangaga, tukabisigasira tugira tuti “Ntibazazima Turiho”.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yashimye abagize GAERG kubera ko kwibuka imiryango y’Abatutsi yazimye ari ukubaha icyubahiro, kuzirikana akamaro bari bifitiye n’ako bari bafitiye igihugu no gukomeza kwiyemeza ko Jenoside itazongera ukundi.

Avuga ko gufata umwanya wo kwibuka imiryango yazimye ari igihango ku bayirokotse.

Ngo ni uguha abari bagize iyi miryango agaciro bambuwe n’ababishe, bibwira ko bazimije imiryango yabo.

Yunzemo ko ikibabaje kurushaho ari uko ubuyobozi bwari mu gihugu muri icyo gihe, butabarengeye kandi ari yo nshingano y’ubuyobozi ubwo ari bwo bwose.

Ati: “…Ibi bigaragaza ubukana n’igihe byafashe mu gucengeza amacakubiri mu muryango nyarwanda kugeza ubwo Umunyarwanda yishe umuturanyi we babanye, akamwicana n’abe bose agamije kuzimya izina rye n’umuryango we wose, amuziza uko yavutse!”

Kugeza ubu imiryango yabaruwe yazimye ni 15,593 igizwe n’abanyamuryango 68,871.

Ibi bivuze ko umugabo, umugore n’abana babo bose bari bagize iriya miryango  bishwe ntihagire n’umwe urokoka.

Nk’umushyitsi mukuru, Minisitiri Bayisenge yasomye amazina  y’Abatutsi bari bagize umwe mu miryango yazimye.

Abo yavuze ni abahoze batuye mu Murenge wa Gacurabwenge(mu Karere ka Kamonyi) bakaba bariciwe ahitwa ku Kigembe.

Bari bagize umuryango wa Gasasira Léonard n’umugore we Nyiramuhanda Pérpètue; aba bombi bakaba bari bafite  abana barindwi ari bo: Feresi, Salome, Ndangiza, Bamurange, Cyaruhuga, Consolata na Nzovu.

Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyaraye kibereye kuri Stade ya Bugesera kitabiriwe n’abantu 4000.

Kwibuka imiryango y’Abatutsi yazimye ni igikorwa ngarukamwaka, gitegurwa kandi kikayoborwa na GEARG, umuryango mugari w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bize Kaminuza.

Abantu 4000 nibo bitabiriye uyu muhango
TAGGED:AbatutsiBayisengeBugeserafeaturedImiryangoJenosideKwibuka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Al Ahly Yo Mu Misiri Yatwaye BAL 2023
Next Article Umuyahudi Yakinnye Filimi Ari Umu Nazi Wa Hitler
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?