Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Umutekano Mu Gihugu Yabwiye Ab’i Rusizi Umwanzi Wabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Minisitiri W’Umutekano Mu Gihugu Yabwiye Ab’i Rusizi Umwanzi Wabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 May 2022 4:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana yabwiye abatuye Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi ko muri iki gihe umwanzi wa mbere w’umutekano ari ubujiji n’ubukene. Yaboneyeho kubasaba kongera imbaraga mu kohereza abana babo ku ishuri.

Avuga ko ikindi  mu bishobora gukurura umutekano muke  harimo ibibazo by’abaturage bidakemurwa.

Nyuma yo kuganiriza abaturage b'Umurenge wa Bweyeye, ubu Hon.@GasanaAlfred afatanyije na Hon. @gatjmv ndetse na Guverineri @HabitegekoFran1 bari kwakira no gusubiza ibibazo by'aba baturage pic.twitter.com/s4AnUVBGT4

— Ministry of Interior | Rwanda (@RwandaInterior) May 6, 2022

Gasana yaboneyeho kwibutsa abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwegera abaturage bakumva ibibazo babyo kandi bakabicyemura.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri Bweyeye kandi yari ari kumwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye ndetse n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura.

Muri Bweyeye abaturage baje kumva Minisitiri w’umutekano Alfred Gasana

Nyuma abaturage bagejeje ku bayobozi bari babasuye ibibazo bahura nabyo.

Minisitiri Alfred Gasana yigeze no gusura abaturage bo muri Gicumbi na Burera.

Abo mu Murenge wa Bweyeye muri Busizi baribuka ko mu gihe gito gishize bigeze gukangurwa n’amasasu aho ingabo z’u Rwanda zarasaga abantu bari baruteye bambutse umugezi wa Ruhwa baturutse i Burundi.

Hari ahagana saa tatu z’ijoro ari ku Cyumweru, Taliki 23, Gicurasi, 2021.

- Advertisement -

Ibya kiriya gitero byatangajwe n’ingabo z’u Rwanda mu itangazo zasohoye icyo gihe.

Zemezaga ko bariya barwanyi ari abo mu mutwe wa FLN binjiye muri Bweyeye baturutse mu ishyamba riri mu Burundi muri Komini Mabayi.

Inzego z’umutekano w’u Rwanda zisaba abaturage kwibuka kwicungira umutekano ariko nanone bagakura amaboko mu mufuka, bagakora bakiteza imbere.

TAGGED:featuredGasanaRwandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Ivugwaho Kudakurikirana Bamwe Mubibasira Abandi Kuri Twitter
Next Article Gen Muganga Yasabye Abakinnyi Ba APR Gutwara ‘Ibikombe Byose’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?