Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Umutekano Yashimiye Uwari Umuyobozi Wa Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Minisitiri W’Umutekano Yashimiye Uwari Umuyobozi Wa Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 February 2023 10:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijambo yavuze nyuma yo guhagarira umuhango wo kuhererekanya ububasha hagati ya CG Dan Munyuza wari umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda n’uwamusimbuye IGP Felix Namuhoranye, Minisitiri w’umutekano Alfred Gasana yashimiye Dan Munyuza ku kazi yakoze muri Polisi y’u Rwanda.

Umuhango wo guhererekanya ububasha waraye ubureye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu murenge wa Kakiru mu Karere ka Gasabo.

Witabiriwe n’abandi bayobozi barimo n’Umuyobozi  wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano, Benjamin Sesonga, ba Komiseri na ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Gasana yashimiye Perezida Kagame kubera uko ashyigikira Polisi y’u Rwanda mu kwiyubaka no gukora kinyamwuga.

Ati: “Hari byinshi byagezweho mu rwego rwo kubungabunga ituze n’umutekano w’abaturage bishingiye ku buyobozi bwiza kandi ntidushobora  kwemera ko bisubira inyuma.”

Yashimiye uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi  CG Dan Munyuza ku bwitange, umurava n’uruhare ryagize mu guteza imbere Polisi y’u Rwanda.

IGP Namuhoranye nawe  yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye akamuha inshingano zo kuyobora Polisi .

Ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku nama atugira n’imirongo migari yaduhaye mu rwego rwo kuzuza inshingano zacu.”

Uwo yasimbuye kuri izi nshingano CG Dan Munyuza nawe yashimiye Perezida Kagame ku nshingano yari yaramuhaye .

Minisitiri w’Umutekano yashimiye CG Munyuza ku bufatanye yamugaragarije mu gihe bamaze bakorana.

Yifurije ishya n’ihirwe Umuyobozi mushya  wa Polisi y’u Rwanda n’abandi bayobozi ba Polisi mu nshingano zabo.

Yongeyeho ko mu myaka ishize hakozwe byinshi kugira ngo Polisi y’u Rwanda irusheho gukora kinyamwuga.

Yashimye ko mu gihe yari amaze ayobora Polisi y’u Rwanda umubare w’abapolisi wiyongereye, bahabwa  amahugurwa kandi hubakwa ibikorwaremezo ndetse abapolisi bahabwa ibikoresho by’akazi bihagije.

TAGGED:featuredMunyuzaNamuhoranyePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yasabye Abaturage ‘Gukomeza’ Gukorana Na Polisi
Next Article Bafashwe Biba Imiti Kwa Muganga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?