Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Miss Elsa Iradukunda Aritaba Urukiko ‘Vuba Aha’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Miss Elsa Iradukunda Aritaba Urukiko ‘Vuba Aha’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 May 2022 4:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Miss Elsa Iradukunda wari ukurikiranywe n’ubushinjacyaha ku cyaha kirimo impapuro mpimbano azitaba urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri taliki 24, Gicurasi, 2022. Azaba ari kumwe n’uwo bareganwa witwa Nasra.

Mu rukiko bazasubirirwamo ibyo baregwa, bavuge niba babyemera cyangwa babihakana.

Uyu Nasra ni Noteri bivugwa ko yagize uruhare mu guhimba inyandiko ubushinjacyaha bukurikiranyeho Miss Iradukunda.

Miss Elsa Iradukunda yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017.We yafashwe taliki 8, Gicurasi, 2022 mu gihe uwo bareganwa yafashwe taliki 10, Gicurasi, 2022 ni ukuvuga iminsi ibiri nyuma y’uko Iradukunda afashwe.

Ubwo yafatwaga byavuzwe ko yabangamiye iperereza Ubugenzacyaha bwakoze kuri Ishimwe Dieudonnée uzwi nka Prince Kid.

Uyu yari umukunzi wa Miss Elsa Iradukunda nk’uko benshi babyemeza.

Ishimwe we ubu yagejejwe mu rukiko aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ ihohotera rishingiye ku gitsina.

Elsa Iradukunda agifatwa yabanje gufungirwa kuri station ya RIB i Remera.

Icyo Dr Murangira Thierry uvugira Ubugenzacyaha bw’u Rwanda yavuze ko iperereza rigikomeje kandi ko uwari we wese uzabigaragaramo nawe azakurikiranwa.

The New Times yanditse ko ubushinjacyaha bwakiriye idosiye ya Elsa Iradukunda taliki 13, Gicurasi, 2022 burayisuzuma mbere yo kuyishyikiriza urukiko, akaba azarwitaba mu ntangiriro z’Icyumweru kizatangira kuri uyu wa 23, Gicurasi, 2022.

TAGGED:featuredIradukundaIshimweMissUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Monkeypox’ Indi Ndwara Yadutse Mu Isi, Minisanté Iti: ‘ Turakurikirana Ibyayo’
Next Article Umuyobozi Mukuru Muri RGB Akurikiranyweho Kurya Amafaranga Y’Abantu Abizeza Visas
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?