Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Miss Iradukunda Elsa Mu Rukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Miss Iradukunda Elsa Mu Rukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 May 2022 10:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kabiri taliki 24, Gicurasi, 2022 nibwo Miss Iradukunda Elsa yitabye urukiko asomerwa ibyo aregwa. Nyuma abacamanza bagize inteko izamuburanisha banzuye ko kuri uyu wa Gatatu taliki 25, Gicurasi, 2022 saa kumi z’umugoroba aribwo azasomerwa ku ifunga cyangwa ifungurwa by’agateganyo.

Mu rukiko ariko yavuze ko muri iki kirego hazavugwamo ‘amazina y’abandi bantu’ bityo ko yazaburanira mu muhezo.

Icyifuzo cye urukiko rwacyemeye.

Miss Elsa Iradukunda akurikiranywe n’ubushinjacyaha ku cyaha kirimo impapuro mpimbano.

Miss Elsa Iradukunda yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017.We yafashwe taliki 8, Gicurasi, 2022 mu gihe uwo bareganwa yafashwe taliki 10, Gicurasi, 2022 ni ukuvuga iminsi ibiri nyuma y’uko Iradukunda afashwe.

Ubwo yafatwaga byavuzwe ko yabangamiye iperereza Ubugenzacyaha bwakoze kuri Ishimwe Dieudonnée uzwi nka Prince Kid.

Uyu yari umukunzi wa Miss Elsa Iradukunda nk’uko benshi babyemeza.

Ishimwe we ubu yagejejwe mu rukiko aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ ihohotera rishingiye ku gitsina.

Elsa Iradukunda agifatwa yabanje gufungirwa kuri station ya RIB i Remera.

Icyo Dr Murangira Thierry uvugira Ubugenzacyaha bw’u Rwanda yavuze ko iperereza rigikomeje kandi ko uwari we wese uzabigaragaramo nawe azakurikiranwa.

The New Times yanditse ko ubushinjacyaha bwakiriye idosiye ya Elsa Iradukunda taliki 13, Gicurasi, 2022 burayisuzuma mbere yo kuyishyikiriza urukiko, akaba azarwitaba mu ntangiriro z’Icyumweru kizatangira kuri uyu wa 23, Gicurasi, 2022.

TAGGED:featuredIradukundaIshimweMissUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwiyemezamirimo Avuga Ko Impu Zikanirwa Mu Rwanda Ziba Zidakannye Neza
Next Article Perezida Kagame Yayoboye Inama Yahuje Inshuti Z’Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?