Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Miss Naomie Arateganya Ubukwe Mu Mpera Z’Umwaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Miss Naomie Arateganya Ubukwe Mu Mpera Z’Umwaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 February 2024 1:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nishimwe Naomie yaraye atangarije RBA ko mu Ukuboza, 2024 ari  bwo azakora ubukwe. Hari mu kiganiro cyarutse kuri byinshi mu biranga uyu mukobwa ukundana na rwiyemezamirimo wo muri Ethiopia washoye mu ikoranabuhanga witwa Michael Tesfay.

Abajijwe uko yasobanura umukunzi we, Nishimwe yavuze ko Tesfay ari “umuhungu wicisha bugufi”.

Ngo ntameze nk’abandi bose.

Yabajijwe igihe ubukwe bwe n’uwo musore wo muri Ethiopia undi yavuze ko buzaba mu Ukuboza, 2024 ariko yirinda kuvuga italiki nyayo.

Ati: “ Iyo taliki nzayibamenyesha.”

Hashize imyaka ibiri inkuru y’urukundo rw’aba bombi ivugwa.

Kandi byagaragaraga kuko hari henshi babaga bari kumwe, ubundi bakagaragara bifotozanyije bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Kugira ngo bijye ku mugaragaro, Tesfay niwe washyize kuri Instagram ye amafoto yambika Naomie impeta, ayo mafoto aza akurikiwe n’amagambo yemeza ko uyu mugabo yiyemeje kuzakomeza ubuzima bwe ari kumwe na Naomie Nishimwe.

Ikindi ni uko uyu mugabo yatangaje ko bidatinze ubukwe bwabo buzataha ariko nta taliki yatangaje.

Kugeza ubu abandi babaye ba Nyampinga b’u Rwanda bakaba bararwubatse guhera mu mwaka wa 2009 kugeza ubu ni Grace Bahati, Aurore Mutesi Kayibanda na Elsa Iradukunda uherutse gushakana n’uwahoze ayobora ikigo cyateguraga Miss Rwanda ariko akaza kubifungirwa witwa Dieudonné Ishimwe wamamaye ku izina rya Prince Kid.

TAGGED:KayibandaMissNaomieNishimyeNyampinga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inyabutatu Yahuye
Next Article Tour Du Rwanda: Agace Ka Mbere Katwawe N’Umubiligi Jonathan Vervenne
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

You Might Also Like

Imyidagaduro

Chorale De Kigali Igiye Kuyoborwa N’Umugore Kuva Yabaho

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Chameleone FM: Radiyo Chameleone Agiye Gutangiza i Bujumbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroUbutabera

Uko DJ TOXXYK Yireguye Mbere Y’Uko Hemezwa Ko Afungwa By’Agateganyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?