Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Miss Rwanda 2021: Abakobwa Batahanye Miliyoni Zisaga 65 Frw
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Miss Rwanda 2021: Abakobwa Batahanye Miliyoni Zisaga 65 Frw

admin
Last updated: 21 March 2021 11:09 am
admin
Share
SHARE

Abakobwa babashije kwegukana amakamba mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2021 batahanye miliyoni zisaga 65 Frw mu bihembo, nka kimwe mu bimenyetso by’umusanzu w’iri rushanwa mu gushyigikira umwana w’umukobwa.

Iri rushanwa ryasojwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, ryegukanywe na Ingabire Grace w’imyaka 25.

Abakobwa icyenda babashije guhembwa muri 20 bari basigaye mu irushanwa, mu bihembo byahise bitangwa harimo amafaranga n’ibikoresho nk’imodoka, telefoni na televiziyo, ku buryo ubibaze mu mafaranga birenga miliyoni 65 Frw.

Muri ayo mafaranga ariko ntabwo harimo ibihembo byinshi utahita ubarira agaciro nko kwemererwa serivisi za ‘salon’, lisansi cyangwa internet bizatangwa mu gihe cy’umwaka wose, cyangwa gusohokera muri hoteli.

Nta nubwo harimo amafaranga menshi azakoreshwa n’ibigo nka Africa Improved Foods na Banki ya Kigali mu gushyira mu bikorwa imishinga yatoranyijwe, uko ibihe bigenda byigira imbere.

Miss Rwanda

Ingabire Grace w’imyaka 25 ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2021, asimbuye Nishimwe Naomie wari ufite ury’uwa 2020.

Miss Ingabire yatahanye imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 ifite agaciro ka 38.000.000 Frw yatanzwe na Hyundai Rwanda na 9.600.000 Frw yatanzwe na Miss Rwanda organization.

Hiyongeraho lisansi azakoresha y’umwaka wose izajya itangwa na Merez Petroleum, internet y’umwaka wose izatangwa na Truconnect Rwanda na STARTIMES 55″ 4K LED Ultra HD Smart TV igura 650.000 Frw, yatanzwe na Startimes. Mu bihembo yahawe harimo na iPhone yatanzwe na MTN Rwanda.

Ikindi ni uko azafashwa na Africa Improved Foods gushyira mu bikorwa umushinga wa mbere azakora, ndetse akajya yitabwaho muri ‘salon’ na Keza Salon. Azaba yemerewe gusohokera muri La Palisse Nyamata muri weekend mu gihe cy’umwaka, ndetse afatire amafunguro muri Café Camellia mu mwaka wose.

Miss Ingabire Grace ubwo yerekwaga imodoka yatsindiye

Igionga cya mbere

Uyu mwanya wegukanywe na Akaliza Amanda wahembwe 1.800.000 Frw yatanzwe na Bella Flowers. Harimo no kuba yasohokera muri La Palisse Nyamata muri weekend mu gihe cy’amezi atandatu, igihembo utahita ubara mu mafaranga.

Igisonga cya kabiri

Ku mwanya w’Igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda hatowe Umutoni Witness w’imyaka 20. Yahembwe 1.800.000 Frw yatanzwe na Volcano Ltd, anemererwa gusohokera muri La Palisse Nyamata muri weekend.

Most Innovative Project

Kuri uyu mwanya hatowe Musana Teta Hense wahembwe 6.000.000 na Banki ya Kigali. Iyo banki kandi izatera inkunga umushinga we, inashake umuntu uzatanga ubujyanama ku buryo bwo kuwushyira mu bikorwa.

Azagirira n’urugendo mu Budage, yemerewe na StArfrica – Startup Germany-Africa.

Talent Winner

Muri iki cyiciro hatsinze Umutoniwase Sandrine wagaragaje impano yo gushushanya. Yahembwe 1.800.000 yatanzwe na HDI Rwanda.

Miss Popularity

Kuri uyu mwanya hatowe Kayirebwa Marie Paul w’imyaka 24, wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi bo mu Rwanda nk’Ikinyafu ya Bruce Melodie na Kenny Sol.

We yahembwe 1.000.000 yatanzwe na MTN Rwanda, hongerwaho iPhone igezweho, internet n’amafaranga yo guhamagara by’umwaka wese.

Kayirebwa yahise anagirwa Yolo Brand Ambassador.

Miss Congeniality

Ku mwanya wa Miss Congeniality hatowe Gaju Evelyne, wahembwe  1.800.000 Frw yatanzwe Peter’s Bakers.

Miss Photogenic

Nyuma yo kwegukana iri kamba, Uwase Phionah yanahawe 1.800.000 Frw yatanzwe na Diamond Smile Dental Clinic.

 Miss Heritage

Iri kamba ryegukanywe na Ishimwe Sonia w’imyaka 18. Yahembwe 1.800.000 Frw yatanzwe na IGIHE Ltd.

Mu bihembo byatanzwe utahita ubara mu mafaranga, harimo ko abakobwa bose uko bari 20 bageze ku munsi wa nyuma w’irushanwa, bemerewe kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryiyandikishijemo abakobwa barenga 400 bo hirya no hino mu gihugu, haza gutoranywamo 37 ku ikubitiro. Abo baje kuvamo 20 bitabiriye umwiherero w’ibyumweru bibiri, byabanjirije uyu munsi wa nyuma w’irushanwa.

Aba bakobwa 20 bemerewe kwiga muri Kaminuza ya Kigali ku buntu

TAGGED:Banki ya KigalifeaturedMiss Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urujijo Muri Uganda Nyuma Y’Uko Intare Esheshatu Zisanzwe Zapfuye
Next Article Abakinnyi Ba Liverpool Bakoze Imyitozo Bumva Indirimbo ya Bruce Melodie
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?