Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Moses Turahirwa Wayoboraga Iduka Rikora Imyenda Rya Moshions Yeguye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Moses Turahirwa Wayoboraga Iduka Rikora Imyenda Rya Moshions Yeguye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 November 2022 3:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Yari asanzwe afatwa nk’umwe mu bantu bazi guhanga imyenda myiza yambarwa n’abantu bakomeye kurusha abandi mu Rwanda. Moses Turahirwa yanditse kuri Twitter ko yeguye ku murimo wo guhanga imyenda y’abagabo n’abagore mu kigo kitwa Moshions.

Yanditse ko mu myaka yari amaze akora aka kazi, yize kandi yaguye ubumenyi bwe muri uyu mwuga.

Yanditse ati: “ Neguye ku mugaragaro ku kazi ko kuba umuntu ukora imyenda y’abagabo n’abagore muri Moshions. Nahigiye byinshi kandi byatumye mba umuntu uboneye muri uyu mwuga. Nzakomeza gukorana n’iki kigo mu bihe biri imbere.”

Uyu munyabugeni wahangaga imyambaro yari aherutse kubwira Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa byitwa Xinhua ko ibyo akoresha byose mu kazi ke ari ibikomoka mu Rwanda  cyangwa se bikagirana isano n’iby’ahandi muri Afurika.

Yatangiye gukorera muri iki kigo mu mwaka wa 2015.

Ibyerekeye imideli ariko biri no gufata intera nziza hirya no hino ku isi.

Abayihanga bakora uko bashoboye bagahuza imideli ishingiye ku by’iwabo n’ibihangirwa ahandi kugira ngo abantu bose bagire aho bisanga.

Moses Turahirwa ubu afite imyaka 30 y’amavuko nk’uko yabwiye Xinhua Taliki 01, Mata, 2022.

Icyo gihe yavuze ko yatangiye gukora uriya mwuga nk’ikintu yakundaga ariko ngo yaje gusanga yifitemo n’ubuhanga bwo kuba yabibyaza umusaruro akabikoramo ubushabitsi.

N’ubwo Moses Turahirwa atatangaje icyatumye yegura ku buyobozi bw’iduka nka ririya ryambikaga abakomeye, hari hashize igihe runaka agaragaye yambaye imyenda yerekana uko ateye, bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakaba barabifashe nko kutiyubaha.

TAGGED:featuredImideliTurahirwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubucuruzi Hagati Y’u Rwanda Na Uganda ‘Bwongeye’ Kuzamuka
Next Article Airtel TV: Uburyo Airtel Rwanda Izaniye Abakiliya Bayo Ngo Bazarebe Igikombe Cy’Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?