Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude uri mu ruzinduko muri Mozambique yasuye ahari isoko mu Murwa mukuru Maputo ryubatswe mu mwaka wa 1900.
Abenshi mubarikoreramo ni abagore.
Gertulde Kazarwa kandi yateye igiti mu gace kitiriwe ubwigenge, abikora nk’ikimenyetso cy’ubucuti u Rwanda rufitanye na Mozambique.
Kazarwa ari muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine.
Ubwo yahageraga, kuri uyu wa Mbere, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’iki gihugu, Margarida Adamugi Talapa.
Depite Kazarwa yamubwiye ko uru ruzinduko, rugaragaza ubucuti n’ubufatanye biri hagati y’ibihugu byombi.
Depite Margarida na we yashimye ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi ashinga umwotso k’ubufasha u Rwanda ruha iki gihugu mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ubwo bufasha avuga, bwatangiye mu mwaka wa 2021 ubwo inzego z’umutekano z’u Rwanda zajyaga muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado kuhirukana inyeshyamba zari zarahigaruriye guhera mu mwaka wa 2017.


