Nk’uko byari biteganyijwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane i Maputo mu Murwa mukuru wa Mozambique hakozwe imyigaragambyo ikomeye yiganjemo urubyiruko rushyigikiye umukandida wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Venâncio Mondlane.
Ubukana bwayo bwatumye icyambu gihuza Mozambique na Afurika y’Epfo cya Lebombo gifungwa.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko ibintu nibisubira mu buryo ari bwo kiriya cyambu kizongera kuba nyabagendwa.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yaraye atangaje ko Ambasade y’u Rwanda i Maputo ibaye ifunze mu minsi ibiri kandi asaba Abanyarwanda bakorera muri kiriya gihugu cyane cyane abo mu Murwa mukuru, Maputo, kwigengesera.
Olivier Nduhungirehe yavuze ko icyemezo cyafashwe na Leta y’u Rwanda kuri iyo ngingo kigamije kurinda Abanyarwanda kugerwaho n’akaga.
Yabwiye RadioTV 10 ati: “Twagiriye inama Ambasade yacu kuba ifunze muri iyi minsi ibiri, ndetse twanasabye Ambasaderi wacu kugira inama Abanyarwanda cyane cyane abacuruzi yo kudafungura amaduka yabo, kuko ngo uyu munsi wa kane abigaragambya bavuze ko ari uwo guhindura ubutegetsi ”.
Iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu 18 nk’uko byatangajwe n’Umuryango Human Rights Watch kandi hari impungenge ko bashobora kwiyongera.
Minisitiri w’umutekano wa Mozambique, Pacoal Ponda, yashinje umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta witwa Mondlane guteza akaduruvayo mu gihugu.
Abigaragambya bavuga ko babikoze kubera ko umukandida wabo yibwe amajwi.
Mu kubacubya, Polisi yabarashe amasasu nyayo abandi barafungwa ndetse amakuru avuga ko Mondlane yamaze guhunga igihugu.
Abigaragambya bari bavuze ko kuri uyu wa kane taliki 07, Ugushyingo, 2024, biteguye gukuraho ubutegetsi bwa Frelimo.
Iri shyaka ryatangiye kuyobora Mozambique mu mwaka wa 1975 ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge kigobotoye Abanyapolotigari bagikolonije.
Minisitiri w’ingabo za Mozambique Cristóvão Artur Chume yatangaje ko Leta igiye kohereza abasirikare ngo bafashe Polisi guhosha iriya myigaragambyo.
Yaburiye abatekereza gukuraho ubutegetsi bwa Frelimo kubigendamo buhoro.
Ubushinjacyaha bwa Mozambique bwatangaje ko bwatangiye iperereza ku kirego cyatanzwe n’ishyaka Podemos ritavuga rumwe na Leta cy’uko hari uburiganya buherutse kugaragara mu matora.
Abo ni abo mu ishyaka riyobowe na Venâncio Mondlane.
Komisiyo y’amatora yatangaje ko ibyayavuyemo byerekana ko Chapo yatsinze ku majwi 70, 6% mu gihe Mondlane yagize amajwi 20,32%.