Mu rwego rwo gufasha Leta y’u Rwanda mu muhigo wayo wo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, Ikigo gikwirakwiza telefoni zigendanwa kiganatanga serivisi z’itumanaho, MTN ishami ry’u Rwanda, cyerekanye imodoka 10 zikoresha amashanyarazi zizakoreshwa muri Kigali.
Ni intangiriro y’umushinga ubuyobozi bwa MTN-Rwanda buvuga ko uzamara igihe kirekire ugamije gufasha u Rwanda kugira ikirere kidahumanye cyane hashingiwe ku ntego rwihaye nk’uko bimeze no ku yandi mahanga yasinye amasezerano mpuzamahanga y’i Paris mu Bufaransa.
Umuyobozi wa MTN-Rwanda, Madamu Mitwa Ng’ambi yabwiye itangazamakuru ko mu migambi ya MTN Rwanda harimo gufasha Leta muri gahunda zayo z’imiyoborere, kwita ku bidukikije n’imibereho myiza y’abaturage.
Mitwa ati: “ Iyo urebye uko ikirere kimeze muri iki gihe ukareba n’uko ibihugu byahagurukiye kugabanya ibigihumanya, twasanze natwe tugomba kugira uruhare mu gufasha kugira ngo uyu mugambi ugerweho. Si mu Rwanda gusa tuzabikora ahubwo n’ahandi ku isi tuzabigiramo uruhare.”
Avuga ko kumurikira Abanyarwanda ziriya modoka biri mu mugambi urambye bise MTN Project Zero ukaba ari umugambi ugamije kugabanya cyane ibyuka byoherezwa mu kirere kugira ngo kidakomeza guhumana.
Avuga ko 15% by’imodoka MTN izakoresha mu bihe biri imbere zizaba zidakoresha ibikomoka kuri petelori kandi ngo Ikigo ayoboye kizakora n’indi mishinga igamije kugabanya ibyuka bijya mu kirere harimo no gutanga ibyuma bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
REMA Irabishima…
Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwita ku bidukikije Madamu Juliet Kabera avuga ko umusanzu wa MTN ari ingirakamaro mu mugambi u Rwanda rwihaye wo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bisanzwe biva mu binyabiziga.
Juliet Kabera avuga ko ibyo MTN yakoze bigaragaza ko kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bishoboka kandi ngo n’ibindi bigo byagombye kuyireberaho bikagira icyo bikora muri uwo mugambi.
Ati: “ Ibi birerekana ko bishoboka ko abantu bashobora gushaka ibisubizo by’ikibazo cy’ibyuka bijya mu kirere, bigahumanya ubuzima bw’ababihumeka.”
Kabera avuga ko uriya mushinga werekana ko abantu bashobora kuva k’ugukoresha imodoka zisanzwe bakajya ku zikoresha amashanyarazi.
Umunyamakuru wa Taarifa yamubajije uko ikirere cy’u Rwanda gihagaze ku byerekeye guhumana, asubiza ko ikirere cy’u Rwanda burya gihumana bitewe n’ibihe.
Ngo mu mpeshyi kirahumana cyane kubera ko umwotsi usanzwe uva mu binyabiziga wiyongeraho ivumbi riterwa n’uko ubutaka buba bwumye.
Nk’uko byumvikana kandi, ngo mu mijyi niho hahumana kurusha mu cyaro.
Ati: “ Icyo nababwira ni uko mu mijyi hagaragara ubwandu bw’umwuka kubera ibinyabiziga. Mu cyaro ho hahumana kubera amakara n’inkwi. Inaha mu mijyi hari igihe ikirere kimera neza ni ukuvuga mu gihe cy’imvura kuko nta vumbi ariko hakaba n’igihe kimera nabi kubera ivumbi cyane cyane mu mpeshyi.”
Uwo mu bahanga mu mikorere ya ziriya modoka witwa Michael Kizza avuga ko ziriya modoka zifite uburyo bubiri bwo kungerwamo amashanyarazi.
Hari uburyo bushyiramo amashanyarazi mu buryo bwihuse( fast charger), hari n’uburyo umuntu ashobora gutunga iwe( domestic electric charger).
Uburyo bwa mbere( fast charger) buzashyirwa ahantu hatandukanye haganjemo ahahurira abagenzi benshi kandi hagombwa nko ku bibuga by’indege, ku mahoteli akomeye nka Kigali Convention Center, Marriot n’ahandi nk’aho.
Ikindi Taarifa yamenye ni uko buri modoka muri zo ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 65 Frw.
U Rwanda rwihaye umuhigo w’uko umwaka wa 2030 uzagera rwaragabanyije ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38%.
Mu Rwanda hasanzwe ibindi binyabiziga bifasha mu kugabanya ibyuka bijya mu kirere harimo Moto zikoresha amashanyarazi mu gutwara abagenzi, n’amagare bise bikeshare afasha abantu kuva ahantu hamwe bajya ahandi bidateze ikinyabiziga.