Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MTN-Rwanda Yazanye Imodoka Zikoresha Amashanyarazi, Imwe Igura Miliyoni 65 Frw
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

MTN-Rwanda Yazanye Imodoka Zikoresha Amashanyarazi, Imwe Igura Miliyoni 65 Frw

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 December 2021 11:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo gufasha Leta y’u Rwanda mu muhigo wayo wo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, Ikigo gikwirakwiza telefoni zigendanwa kiganatanga serivisi z’itumanaho, MTN ishami ry’u Rwanda, cyerekanye imodoka 10 zikoresha amashanyarazi zizakoreshwa muri Kigali.

Ni intangiriro y’umushinga ubuyobozi bwa MTN-Rwanda buvuga ko uzamara igihe kirekire ugamije gufasha u Rwanda kugira ikirere kidahumanye cyane hashingiwe ku ntego rwihaye nk’uko bimeze no ku yandi mahanga yasinye amasezerano mpuzamahanga y’i Paris mu Bufaransa.

Umuyobozi wa MTN-Rwanda, Madamu Mitwa Ng’ambi yabwiye itangazamakuru ko mu migambi ya MTN Rwanda harimo gufasha Leta muri gahunda zayo z’imiyoborere, kwita ku bidukikije n’imibereho myiza y’abaturage.

Mitwa ati: “ Iyo urebye uko ikirere kimeze muri iki gihe ukareba n’uko ibihugu byahagurukiye kugabanya ibigihumanya, twasanze natwe tugomba kugira uruhare mu gufasha kugira ngo uyu mugambi ugerweho. Si mu Rwanda gusa tuzabikora ahubwo n’ahandi ku isi tuzabigiramo uruhare.”

Madamu Mitwa Ng’ambi ashima ko Ikigo ayobora kigiye kugira uruhare mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere

Avuga ko kumurikira Abanyarwanda ziriya modoka biri mu mugambi urambye bise MTN Project Zero ukaba ari umugambi ugamije kugabanya cyane ibyuka byoherezwa  mu kirere kugira ngo kidakomeza guhumana.

Imbere mu modoka aho umushoferi arebera ubuzima bw’imodoka

Avuga ko 15% by’imodoka MTN izakoresha mu bihe biri imbere zizaba zidakoresha ibikomoka kuri petelori kandi ngo Ikigo ayoboye kizakora n’indi mishinga igamije kugabanya ibyuka bijya mu kirere harimo no gutanga ibyuma bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

REMA Irabishima…

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwita ku bidukikije Madamu Juliet Kabera avuga ko umusanzu wa MTN ari ingirakamaro mu mugambi u Rwanda rwihaye wo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bisanzwe biva mu binyabiziga.

Juliet Kabera avuga ko ibyo MTN yakoze bigaragaza ko kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bishoboka kandi ngo n’ibindi bigo byagombye kuyireberaho bikagira icyo bikora muri uwo mugambi.

Ati: “ Ibi birerekana ko bishoboka ko abantu bashobora gushaka ibisubizo by’ikibazo cy’ibyuka bijya mu kirere, bigahumanya ubuzima bw’ababihumeka.”

Kabera avuga ko uriya mushinga werekana ko abantu bashobora kuva k’ugukoresha imodoka zisanzwe bakajya ku zikoresha amashanyarazi.

Umunyamakuru wa Taarifa yamubajije uko ikirere cy’u Rwanda gihagaze ku byerekeye guhumana, asubiza ko ikirere cy’u Rwanda burya gihumana bitewe n’ibihe.

Juliet Kabera ashyira amashanyarazi muri iyi modoka nshya mu mihanda y’i Kigali

Ngo mu mpeshyi kirahumana cyane kubera ko umwotsi usanzwe uva mu binyabiziga wiyongeraho ivumbi riterwa n’uko ubutaka buba bwumye.

Nk’uko byumvikana kandi, ngo mu mijyi niho hahumana kurusha mu cyaro.

Ati: “ Icyo nababwira ni uko mu mijyi hagaragara ubwandu bw’umwuka kubera ibinyabiziga. Mu cyaro ho hahumana kubera amakara n’inkwi. Inaha mu mijyi hari igihe ikirere kimera neza ni ukuvuga mu gihe cy’imvura kuko nta vumbi ariko hakaba n’igihe kimera nabi kubera ivumbi cyane cyane mu mpeshyi.”

Uwo mu bahanga mu mikorere ya ziriya modoka witwa Michael Kizza avuga ko ziriya modoka zifite uburyo bubiri bwo kungerwamo amashanyarazi.

Hari uburyo bushyiramo amashanyarazi mu buryo bwihuse( fast charger), hari n’uburyo umuntu ashobora gutunga iwe( domestic electric charger).

Umutekinisiye asobanura imikorere y’izi modoka

Uburyo bwa mbere( fast charger) buzashyirwa ahantu hatandukanye haganjemo ahahurira abagenzi benshi kandi hagombwa nko ku bibuga by’indege, ku mahoteli akomeye nka Kigali Convention Center, Marriot n’ahandi nk’aho.

Imodoka zavuye i Remera zigana ku cyicaro gikuru cya MTN

Ikindi Taarifa yamenye ni uko buri modoka muri zo ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 65 Frw.

U Rwanda rwihaye umuhigo w’uko umwaka wa 2030 uzagera rwaragabanyije ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38%.

Mu Rwanda hasanzwe ibindi binyabiziga bifasha mu kugabanya ibyuka bijya mu kirere harimo Moto zikoresha amashanyarazi mu gutwara abagenzi, n’amagare bise bikeshare afasha abantu kuva ahantu hamwe bajya ahandi bidateze ikinyabiziga.

Iri gare rifasha abaturage gukora siporo, ntibatege ibinyabiziga bisohora umwotsi
Ikigo Ampersand nacyo gisanzwe gifite moto zidasohora umwotsi
TAGGED:AmashyarazifeaturedimodokaKaberaMTNREMARwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa Polisi Ya RDC Yatangiye Uruzinduko Rw’Iminsi Itatu Mu Rwanda
Next Article Perezida Kagame Yifurije Ramaphosa Gukira COVID-19 Vuba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?