Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MTN Yisobanuye Ku Baherutse Kuvuga Ko Ibishyuza Telefoni Itabahaye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IkoranabuhangaMu Rwanda

MTN Yisobanuye Ku Baherutse Kuvuga Ko Ibishyuza Telefoni Itabahaye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 August 2024 1:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Itangazo Taarifa ikesha MTN Rwanda riremeza ko nyuma y’uko hari abantu bavuze ko bishyuzwa amafaranga ya Telefoni za Macye Macye kandi ntazo bafashe, yasuzumwe isanga koko ari byo. Abo bantu ngo basubijwe ayabo.

Iryo tangazo rigira riti: “Mu gikorwa cyo kwishyuza abafashe telefone muri serivise ya Macye Macye cyabaye tariki ya 18/08/2024, bamwe mu bakiliya bacu batumenyesheje ko bishyujwe ideni rya Macye Macye kandi batarafashe telefone muri iyo serivisi.

Tumaze gukora ubugenzuzi kuri iki kibazo twasanze ko hari bamwe bishyujwe kandi batarafashe telefone zabo muri serivisi ya Macye Macye bityo dutangira igikorwa cyo kubasubiza amafaranga yabo kuri MoMo cyarangiye tariki ya 27/08/2024″.

MTN ivuga ko yiseguye ku bakiliya bayo kubera imbogamizi byabatehe kandi ikabashimira ku kwihangana bagaragaje.

Mu nkuru bagenzi bacu ba Kigali Today baherutse gutangaza harimo ko hari bamwe baganiriye  babatangariza  ko bagiye bakatwa amafaranga kuri telefone zabo ngo nikwishyura telefoni za Macye Macye kandi ntazo bafashe.

Bavuze ko icyo gihe  bagerageje kubaza bakabwirwa ko baza kuyasubirizwaho ariko ntibyaba  ahubwo bagakomeza kugenda bakatwa andi.

Umwe muri bo ni umubyeyi wo muri Nyamagabe wavuze  ko ikibazo cyo gukatwa amafaranga cyamubayeho bwa mbere tariki 18 Kanama 2024, yagerageza kubaza impamvu bayamutwaye bakamubwira ko aza kuyasubirizwaho ariko ntibikorwe.

Ati: “Hari mu ma saa tatu z’ijoro, ngiye kubona mbona bankuyeho amafaranga ibihumbi 4 n’andi arengaho ntibuka, bambwira ngo ndimo kwishyura telefoni ya macye macye, hashize nk’umunota umwe mbona bakuyeho ibindi bihumbi 2, hariho 9500 mbona yose bayamazeho, banyereka ngo ayo nsigaje kwishyura ni ibihumbi 63”.

Avuga ko yahise ahamagara ku 100 ababaza impamvu y’iryo katwa bamubwira ko ikibazo ari rusange bari kugisuzuma.

Ubuyobozi bwa MTN buvuga ko nyuma y’iryo suzuma ubu abo bose bamaze gusubizwa ayabo, ikibazo cyakemutse.

MTN ivuga ko yakemuye icyo kibazo
TAGGED:AbakiliyafeaturedMacye MacyeMTNRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanda Kigali-Musanze Wongeye Kuba Nyabagendwa
Next Article Croix Rouge Y’u Rwanda Yatoje Abana Gutabarana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Hari Icyo Abana Basaba Abayobozi Bakuru B’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?