Mu Batumye Ngororero Ibamo Jenoside Harimo Na Se Wa Ingabire Victoire-Depite Manirarora

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Depite mu Nteko Ishinga Amategeko Manirarora Annoncée, akaba Komiseri muri IBUKA.

Gen Mudacumura, Gen Pacifique Ntawunguka, Col Marcel Bivugabagabo, na Gakumba wari Se wa Ingabire Victoire Umuhoza… bari mu bantu bari bakomeye mu bihe byabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi bagize uruhare runini mu gutuma ikorerwa muri Ngororero.

Bo hamwe n’abandi bari bugaragare muri iyi nkuru, bari mu bantu bavugaga rikijyana, ubushobozi bwabo bukaba byaratumye Interahamwe zihagurukira kwica Abatutsi bari batuye muri iki gice.

Mu buhamya bwatangiwe ku rwibutso rwa Ngororero, havugiwemo ko kubera ijambo abo bantu bari bafite, byatumye hari Abatutsi bicwa na mbere y’uko Jenoside nyirizina itangira muri Mata, 1994.

Depite mu Nteko Ishinga Amategeko Manirarora Annoncée, akaba Komiseri muri IBUKA yavuze ko kuba Ngororero yari iwabo w’abantu bamwe mu bagize uruhare rukomeye muri Jenoside n’abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, barimo Dr Léon Mugesera, Gakumba (uyu ni Se wa Ingabire Umuhoza Victoire wahamijwe byo gupfobya Jenoside  yakorewe Abatutsi) n’abandi bagaragajwe mu mitwe irimo FDLR yashatse guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abandi bagize uruhare mu byago Ngororero yahuye nabyo muri kiriya gihe ni Maj Aloys Ntiwiragabo wagaragajwe n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda nk’umwe mu bagize uruhare mu gutegura Jenoside,.

Ikinyamakuru gikora inkuru zicukumbuye cyo mu Bufaransa kitwa Mediapart kigeze gutangaza ko abanyamakuru bacyo biboneye Maj Ntiwiragabo atembera mu Bufaransa kandi baramufotoye

Depite Manirarora yavuze ko ubwo Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda, Abatutsi bo muri Ngororero nabo batangiye guhura n’akaga, ubuyobozi bubita ibyitso.

Ati: “Kwica Abatutsi muri Ngororero bihinyuza abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.”

Amateka yerekana ko mu yahoze ari Komini Kibirira, hagati ya tariki 10 na 13 Ukwakira 1990 hishwe Abatutsi 400 kandi ubwo bwicanyi bwaje gukomeza no mu mwaka wa 1992.

Ababigizemo uruhare, nk’uko abatanga ubuhamya babyemeza, ni Bernard Niyitegeka wari Superefe wa Ngororero, Nteziryayo Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Kibirira, Musabeyezu Thomas wari Assistant Burugumesitiri, Teganya Innocent wari Umuyobozi wa MRND muri Kibirira, Tegera Pierre wari Perezida wa PNAP-Ruhengeri na Uwanyirinka Berchmas wari Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kirengo, hakaba n’abandi barimo abarimu, abakonseye n’abaserire.

Muri Komini Satinsyi, Ramba na Gaseke, ubwicanyi bwagiye bukorwa mu bihe bitandukanye hagati ya 1990 na 1993, bugizwemo uruhare n’urutonde rurerure rw’abategetsi n’abayobozi batandukanye bo ku nzego z’ibanze.

Muri Satinsyi yavuzemo Joseph Habiyambere wari Perefe wa Gisenyi, Augustin Ndindiriyimana wari Umugaba Mukuru wa Jandarumori, Ildephonse Rukabukira wari Superefe wa Ngororero, Telesphore Kabarira wari Umugenzuzi w’amashuri, Mukaruziga Eugènie wari Visi Perezida wa CDR muri Satinsyi na Ntungura Berchmas wari Umuyobozi wa MRND muri Kageyo.

Muri Komini Ramba, harimo Dr Léon Mugesera, Ildéphonse Rukabukira, Léonard Karasira wari Burugumesitiri, Michel Barakomera wari Agronome akaba n’umukuru w’Interahamwe i Kageyo, Berchmas Ntungura, Telésphore Kabarira, Claude Nyandwi wari Perezida w’Interahamwe muri Kibirira nn’uwari Diregiteri wa ADRI Ramba-Gaseke.

Muri Gaseke kandi hari Niyonsenga wari Burugumesitiri na Konseye Zibukira na Konseye Ntirugiribambe Zacharie.

Harimo kandi na Burigadiye wa Komini Eid Michel n’abapolisi yari ayoboye hamwe n’abasirikare barindaga Perezida.

By’umwihariko, Depite Manirarora Annoncée yagaragaje uruhare rw’imvugo z’urwango mu gutegura Jenoside ahanini zihagarariwe n’ibyo Dr Léon Mugesera yavugiye mu nama mu 1993 ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Manirarora ati: “Nyuma y’iyo nama,  hishwe abagabo babiri barimo uwita Mbendegezi na Badehe.”

Yagaragaje ko Jenoside yo mu 1994 yabaye nko gusoza umugambi wari waratangiye, aho Abatutsi bari barahungiye ahantu hatandukanye nko kuri  Paruwasi ya Muhororo n’umusozi wa Kesho bagabweho ibitero bigakoreshwaho imbunda, gerenade ndetse bagatwikwa.

Ku musozi wa Kesho bamwe mu barokotse bagerageje kwirwanaho bifashishije amabuye n’ibikoresho gakondo, baganzwa n’abasirikare n’Interahamwe bakoresheje intwaro ziremereye.

Ikindi kibabaje ni uko abana bari baravutse kuri ba Se b’abatutsi ba Nyina ari Abahutukazi bishwe urw’agashinyaguro, babanza gushorerwa  na ba Sekuru na ba Nyirarume bagezwa ku byobo babajugunyamo ari bazima.

Depite Manirarora ati: “Murumva intimba y’abo babyeyi, murumva urupfu rubi abo bana bapfuye!”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *