Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Burundi Abantu 12 Bishwe, Harimo N’Umusirikare Ufite Ipeti Rya Colonel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Mu Burundi Abantu 12 Bishwe, Harimo N’Umusirikare Ufite Ipeti Rya Colonel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 May 2021 8:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ahagana saa moya z’ijoro mu Ntara ya Muramvya ku musozi witwa Burambana, abantu bambaye gisivili ariko bafite intwaro ziremereye bateze abantu bari muri bisi( bus) igico barabarasa hapfa abantu 12, abandi batanu barakomereka.

Abateze kiriya gico bagitegeye hafi y’umuhanda ugana i Bujumbura, uyu ukaba ari umurwa w’u Burundi mu by’ubukungu, n’aho Politiki yo igakorerwa i Gitega.

Abaturiye ahabereye kiriya gitero babwiye SOS Media Burundi ko bariya barwanyi bari bihishe ahantu nyuma baza guhagurukira rimwe barasa kuri ziriya modoka.

Ikindi ngo abagabye kiriya gitero bari bambaye imyenda ya gisivili kandi bafite intwaro ziremereye zirimo machine guns.

Ikindi kandi ngo barangije kuzirasa bahita bongera basubira mu ishyamba.

N’ubwo hataramenyekana abagabye kiriya gitero kuko iperereza ryahise ritangizwa, birasa n’aho ababikoze bari bagamije kwihimura.

Abantu 11 bahise bahagwa undi umwe aza kugwa kwa muganga. Ikindi ni uko mu bapfuye harimo n’umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu ngabo z’u Burundi, la FDNB (Force de Défense Nationale du Burundi).

Uyu musirikare kandi yapfanye n’umwe mu bana be bari bari kumwe.

Uriya musirikare ngo yari avuye i Bujumbura atashye i Gitega, aho umuryango we uba.

Undi muntu ukomeye wamenyekanye mu bahitanywe na kiriya gitero ni umukozi muri Banki nkuru y’u Burundi.

Bamwe mu bakomeretse bahise boherezwa mu bitaro by’i Muramvya abandi bahorezwa i Bujumbura kugira ngo bahavurirwe.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yihanganishije ababuze ababo.

Yabivugiye kuri Twitter, avuga ko abagizi ba nabi bongeye guhekura u Burundi ariko yizeza abaturage be ko abakoze biriya bazashakishwa bagafatwa.

TAGGED:AbantuBujumburaBurundiColonelfeaturedGitegaMuramvyaNdayishimiye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyo Leta Y’U Rwanda Izakora Mu Kuzahura Ubukungu
Next Article Gen Kazura Na IGP Munyuza Bagiriye Uruzinduko Muri Tanzania
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?