Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Bushinwa Hadutse Virusi Yica ¾ By’Abo Yazahaje
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Mu Bushinwa Hadutse Virusi Yica ¾ By’Abo Yazahaje

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 August 2022 11:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaganga bo mu Bushinwa batanze impuruza y’uko muri kiriya gihugu hadutse virusi bise LayV ( Langya Henipavirus) bavuga ho ko yica ¾ by’abantu yafashe. Abantu barenga 30 nibo bamaze kuyandura ariko hari impungenge ko abanduye bashobora kuza kwanduza abandi.

Icyakora abantu bayanduye ntawe irahitana kugeza ubu.

Mu bimenyetso byayo harimo n’ibicurane.

Abahanga bavuga ko isanzwe igaragara mu mbeba bityo ko zishobora kuba ari zo zayanduje abantu.

Kugeza ubu abahanga bari gusuzuma niba abantu badashobora kwanduzanya iriya virusi.

Ibyo bagezeho mu bushakashatsi bwabo kuri iyi virusi babitangaje mu kinyamakuru kitwa New England Journal of Medicine.

Igaragara bwa mbere yagaragaye mu mbeba.

Hari muri Mutarama, 2019.

Bidatinze hagaragaye ubundi bwandu 14 mu Ntara ya Shandong.

Ikindi kimenyetso cyayo ni uguhinda umuriro,  gucika intege, kubihirwa mu kanwa, kubabara imikaya no kugira iseseme.

Uretse imbeba, iriya virusi iboneka no mu ihene.

Ikibabaje ni uko iyi virusi yica cyane. Iyo igeze mu bantu yica ¾ by’abo yazahaje.

Si kimwe na COVID-19 yandura cyane ariko ntiyice benshi nk’uko bimeze kuri iyi virusi yindi.

Kugeza ubu nta rukingo rw’iyi virusi rurakorwa ngo rutangazwe ku mugaragaro, ariko hari ubwoko butatu buri kugeragerezwa ku nyamaswa.

TAGGED:BushinwaVirusi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwari Umushinjacyaha Mukuru Yatangaje Ko Hari Ibyo Amerika Yari Izi Ku Migambi Ya Rusesabagina
Next Article Rayon Sports Yakiriye Rwatubyaye WAGARUTSE Kuyikinamo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranwa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?