Amabwiriza ya Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda yatanze ibwiriza ko buri muntu mu bagize Komite itora ku rwego rw’Umudugudu aza yitwaje ikaramu YE kugira ngo hatagira utiza undi bityo akaba yamwanduza COVID-19
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nabwo bwashimangiye aya mabwiriza , bubyibutsa abatora bo mu ifasi yawo.
Itangazo ry’Umujyi wa Kigali riragira riti: “Amatora ya Komite Nyobozi y’Umudugudu yageze. Tuributsa abagize inteko itora kwitwaza ikaramu ya buri wese ku giti cye mu rwego kwirinda ikwirakwizwa rya #COVID19. Gutora ni kare #Amatora2021.”
Komite y’itora ku rwego rw’Umudugudu igizwe n’abantu batowe muri buri sibo, hiyongereyeyo Komite y’abagore n’iy’urubyiruko kuri buri mudugudu.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari ahantu henshi twamenye abantu batari bageze ku ma site yo gutoreraho.
Hamwe ni mu Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mpanda kuri site ya Munege. Aha ni mu Karere ka Nyaruguru.
Ahandi ni mu Murenge wa Murambi, Akagari ka Muhororo, kuri site y’Amashuri ya Muhororo. Ho ni mu Karere ka Karongi
Mu cyaro amakuru Taarifa ifite avuga ko abatinze kujya mu matora babitewe n’uko babanje kujya mu turimo two mu rugo harimo no kwahirira inka ubwatsi n’utundi turimo duto duto.
Muri Kigali Taarifa yavuganye n’abo muri Kimironko isanga ahenshi abagize Inteko itera bari bahageze hasigaye ko batangira kurahiza abitwa abaseseri.
Taarifa irakomeza gukurikirana aya makuru…