Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Mizi Y’Urubanza Aregwamo Kabuga Ntiyagaragaye Mu Rukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Mizi Y’Urubanza Aregwamo Kabuga Ntiyagaragaye Mu Rukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 September 2022 6:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umushinjacyaha mukuru mu bashinja Felisiyani Kabuga witwa Serge Brammertz yavuze ko kera kabaye abagizweho ingaruka n’ibyaha Kabuga yakoreye Abatutsi bagiye guhabwa ubutabera nyuma y’imyaka 28 Jenoside ihagaritswe.

Icyakora uyu musaza  ntiyigeze agaragara mu rukiko.

Kuri uyu wa Kane taliki 29, Nzeri, 2022 nibwo  Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo yahoze ikorwa n’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatangiye kuburanisha mu mizi Kabuga  ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bumushinja ibyaha bya Jenoside, gushishikariza no gukangurira rubanda gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byo gutsemba, ubwicanyi no gutoteza, byose byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku ikubitiro ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza ingingo z’ingenzi z’ibyo rurega Kabuga.

Nyuma yo kuvuga ko nta mpaka zishobora kubaho ko mu 1994 habaye ubukangurambaga bw’ubwicanyi bugamije kurimbura Abatutsi mu Rwanda,  abashinja Kabuga bagaragaje ko Kabuga yagize  uruhare rukomeye muri ibyo byaha.

Ngo urwo ruhare yarugize mu buryo bubiri:

Bumwe ni ugushyiraho no gukoresha Radio Television Libre des Mille Collines (RTLM), n’aho ubwa kabiri bukaba guha amafaranga, intwaro no gutera inkunga Interahamwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko radio yiswe RTLM yari imashini y’icengezamatwara  yashishikarizaga ikanabiba urwango rwarangiriye mu ihohoterwa ryakorewe Abatutsi ryaje no kuvamo ubwicanyi UN yaje kwemera ko ari Jenoside.

- Advertisement -

Urubyiruko rwari rugize abitwaga Interahamwe rwumvaga ubutumwa bwa RTLM rukarushaho kumva ikigamijwe, butuma zitwaza intwaro ziteguye gushyira ubwo butumwa mu bikorwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko mbere ya Jenoside, Kabuga yari umwe mu bantu bari bakize kandi bakomeye mu Rwanda.

Bwavuze kandi ko yari n’inshuti ya hafi ya Perezida Juvenal Habyarimana.

Ibi ngo bivuze ko yari n’inshuti y’abo mu muryango wa Perezida Habyarimana n’umugore we Agathe Kanziga bari abantu bakomeye mu gihugu cy’icyo gihe.

N’ubwo ngo yari afite amateka yoroheje cyane kandi akaba atarize amashuri ahambaye, Kabuga yakoze ubucuruzi ku rwego ruhambaye biramuhira.

Ubwo bukungu nibwo yakoresheje yubaka umubano n’abayobozi ba politiki, ingabo n’abandi bacuruzi hirya no hino mu Rwanda.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko yakoresheje ubutunzi bwe no kuba yaravugaga rikijyana kugira ngo ashyigikire ingengabitekerezo ya ‘Hutu pawa’ n’amagambo yagishaga rubanda kwanga Abatutsi.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Kabuga yatanze amafaranga n’ibikoresho bikenewe,

Usibye ibyo kandi ubushinjacyaha buvuga ko Kabuga yateye inkunga itaziguye umutwe w’ Interahamwe, waje kuba umwe mu yagize uruhare runini muri Jenoside.

Buvuga ko yazihaye inkunga, agura kandi akwirakwiza intwaro, ategura imyitozo hanyuma ku giti cye awushishikariza ubwicanyi.

Mu itangazo Ibiro by’Ubushinjacyaha bwasohoye Umushinjacyaha Mukuru w’uru rwego, Serge Brammertz, yagize ati: “Uyu munsi, abahohotewe n’ibyaha bya Kabuga, n’abaturage bose bo mu Rwanda, bagomba kujya  ku isonga mu bitekerezo byacu. Bategereje imyaka makumyabiri n’umunani kugira ngo habeho ubutabera. Ibiro byanjye byiyemeje kubaza Kabuga mu izina ryabo.”

Iryo tangazo  rigira riti: “Kabuga yari mu bantu bashakishwaga cyane ku isi mu gihe kirenga imyaka makumyabiri. Ibikorwa by’ ibiro byanjye byo kumushakisha no kumuta muri yombi muri Gicurasi 2020 byari intambwe ya mbere. Mu mezi make ari imbere, tuzashyira ahagaragara ibimenyetso by’ibyaha bye, imbere y’urukiko na rubanda muri rusange.”

Avuga ko uru rubanza ruzaba umwanya wo kongera kwibutsa isi akaga gakomeye k’ingengabitekerezo ya Jenoside no gukwizakwiza urwango.

Avuga ko Kabuga yagize uruhare runini mu guteza urwango ku Batutsi, gutesha agaciro inzirakarengane no gutuma habaho Jenoside.

Umwe mu bafungiye Jenoside yakorewe Abatutsi wahoze akorera iyi radio witwa Bemeriki Valérie yigeze kubwira itangazamakuru ko we na bagenzi be bategetswe n’abasirikare bari bavuye mu nama yabereye muri Camp Kigali ko bagomba kujya batambutsa amatangazo aranga aho Abatutsi bihishe kugira ngo bicwe.

Inama yabereye muri Camp Kigali yari iyobowe na Col Theoneste Bagosora, Lt Col Renzaho Tharcisse wayobora Umujyi wa Kigali n’abari bayoboye Interahamwe muri Kigali no ku rwego rw’igihugu.

Felisiyani Kabuga yari no mu itsinda ry’abakire bo mu gihe cye bakusanyije amafaranga yo kugura imihoro yaje gukwizwa henshi mu Rwanda kugira ngo izakoreshwe mu gutsemba Abatutsi.

Bemeriki yigeze kugira ati: “ Icyo gihe baraje batubwira ko inama yabereye muri Camp Kigali yemeje ko Abatutsi bose bagomba kwicwa…”

Urubanza rwa Kabuga kandi rurashishikaje kubera ko ari no mu bantu bihishe ubutabera igihe kirekire kubera amafaranga yari afite yahaga abanyabushobozi bakamuhishira.

Yabaye igihe kirekire muri Kenya, aba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, aba mu Bubiligi no mu Buholandi ariko aza gufatirwa mu Bufaransa aho yabaga mu nzu nziza iri mu nkengero z’Umurwa mukuru, Paris.

Muri Kamena, 2021 Kabuga n’abamwunganira basabye ko yafungurwa by’agateganyo kubera impamvu z’ubuzima bwe butameze neza.

Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi rwarabyanze.

TAGGED:AbatutsiJenosideKabugaKigaliUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umusaruro W’Ibyuya Wabize Niwo Ukubyibushya Ibondo
Next Article Kicukiro: Hatashywe Inzu Zihendutse Mu Gukemura Ikibazo Cy’Amacumbi Make
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?