Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Mutwe Wa Rusake Habamo Isaha Iyibwira Ko Igihe Cyo Kubika Kigeze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi Rusange

Mu Mutwe Wa Rusake Habamo Isaha Iyibwira Ko Igihe Cyo Kubika Kigeze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 August 2021 1:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abatuye mu mujyi no mu cyaro bazi neza ko saa kenda z’ijoro rusake iba igomba kubika. No ku manywa nabwo kandi ibika saa kenda. Ni iki kiri mu mutwe wa rusake cyiyibwira ko isaha runaka igeze, ko igomba kubika?

Ni ikibazo abantu benshi batajya bibazo ariko gikwiye gutera amatsiko abantu bakunda kwibaza ibintu n’ibindi cyane cyane abafata umwanya bagatekereza ku mikorere y’ibinyabuzima bitandukanye.

Iki kibazo kijya gusa n’ikindi kibaza impamvu inyoni mu gitondo ‘zizinduka ziririmba’.

Hari ikinyamakuru kitwa Current Biology kivuga ko impamvu rusake ibika ari uko mu mutwe wayo harimo isaha.

Rusake ifite isaha mu mutwe wayo uyibwira ko saa kenda zigeze, igahita ibika.

Ntibiyisaba  kubitekereza ho kabiri, ahubwo bihita byikora.

Ni nk’uko umuntu nawe umubiri we umutegeka gusinzira iyo ijoro riguye, ukamutegeka no kubyuka iyo igitondo gitangaje.

Igitangaje ni uko hari n’amafi yifitemo isaha iyabwira igihe runaka cyo kujya guturaga amagi no gukora ibindi akeneye kugira ngo abeho.

Umwarimu w’ibinyabuzima muri Kaminuza yo mu Buyapani witwa Takashi Yoshimura avuga ko henshi ku isi abantu benshi bazi neza ko iyo rusake ibitse, ubwo umugoroba uba uje cyangwa urukerera rukaba rugeze, ubwo bagatangira gufata ingamba zo gucyura amatungo cyangwa izo kuzindukira mu mirimo itandukanye.

Uyu mwarimu nawe yaje kwemeza ko mu mutwe wa rusake habamo isaha kandi ikora neza kurusha iba mu muntu.

Isaha yo mu mutwe wa rusake ikora neza k’uburyo niyo rusake cyaba iri ahantu hari urumuri rwinshi kandi ari mu ijoro, bitayibuza kubika ku isaha isanzwe ibikoreraho.

Impamvu hano tuvuga urumuri ni uko urumuri rubuza ubwonko gusohora umusemburo ugena ibitotsi.

Prof Yoshimura avuga ko kwiga imikorere y’imibiri y’inyamaswa cyangwa amatungo runaka ari ingenzi mu bushakashatsi ku binyabuzima kugira bamenye neza itandukaniro hagati y’umuntu n’ibindi binyabuzima cyane cyane ku byerekeye ubwonko, umutima n’izindi nyama.

TAGGED:IsahaKaminuzaKubikaRusake
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abandi Banyarwanda Bagiye Gukingirwa COVID-19
Next Article Yolande Makolo Na Stephanie Nyombayire Bahawe Izindi Nshingano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu Rwanda

Kaminuza Y’U Rwanda Ishimirwa Ko Yumviye Inama Z’Umugenzuzi W’Imari

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi Rusange

Umukobwa Wahagarariye u Rwanda Mu Banyamibare Agira Inama Bagenzi Be

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanyeshuri Ba Kaminuza Nkuru Y’Uburundi Bafitiye Ubwoba Amatora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?