Mu Mwiherero Abakobwa Bazavamo Miss Babaho Bate?

Video:Ubuzima bw’abakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda mu Mwiherero bakorera mu Bugesera buba bwihariye.

Mu gitondo bazinduka bagorora ingingo, bakabikora babiyobowemo n’umutoza w’umusore.

Ab’uyu mwaka bari gutozwa n’uwitwa Gaël Girumugisha.

- Advertisement -

Iyo  bavuye kugorora ingingo bamwe bakomereza mu gikoni gutegurira bagenzi babo ifunguro rya mu gitondo.

Bamwe bateka umureti, bagategura umugati, n’ibindi biribwa byoroheje abantu bafata mu gitondo.

Nyuma yo gutekera bagenzi babo, barasangira byarangira bakajya gufata amasomo atandukanye harimo Amateka, Uburere Mboneragihugu n’ibindi.

Ku byerekeye Amateka y’u Rwanda, aba bakobwa 20 baherutse gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, hafi y’aho bacumbitse.

Innocent Ruzigana wabakiriye kuri urwo rwibutso yaberetse ibirugize, amateka yarwo, abasobanurira n’uburyo Abatutsi bahahungiye bishwe n’Interahamwe zari zishyigikiwe n’ubutegetsi bwari ho muri kiriya gihe.

Gusura Urwibutso bijyana no kwibuka ibyabaye ariko bigaherekezwa no kurahirira ko bitazongera kubaho.

Abakobwa bemererwa kujya muri mwiherero kandi bahabwa andi masomo agendana no kwihangira imirimo, kwiyumvamo ko ushoboye, no gutekereza kure.

Basura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikindi Taarifa yamenye ni uko baba bakobwa batemerewe gukoresha telefoni zabo kenshi nk’uko bisanzwe bizwi ku bakobwa bo mu kigero cyabo.

Bahabwa umwanya muto wo kujya ku mbuga nkoranyambaga ahubwo igihe cyabo kinini bakagikoresha biyitaho mu bumenyi, mu mirire, siporo no ku mubiri.

Muri rusange ubwo nibwo buzima bw’aba bakobwa bategurirwa kuzavamo Nyampinga w’u Rwanda.

Aha ni ku rwibutso rwa Ntarama mu Bugesera
Bagenzi babo barabahugura bakababwira uko bazamura impano zabo
Ifoto ya drone yerekana aho aba bakobwa bacumbikirwa mu gihe cy’umwiherero
Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version