Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko mu myaka mike ishize hirya no hino ku isi hazamutse urwango ku Bayahudi.
Ati: “Mu myaka ya vuba, twabonye ukwiyongera guteye impungenge k’urwango rwibasira Abayahudi hirya no hino ku Isi, mu mihanda, muri za kaminuza no ku mbuga nkoranyambaga. Guhakana no kugoreka amateka ya Jenoside biragenda biriyongera.”
Weiss yabivugiye mu ijambo yagejeje mu baje kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi bari batuye Uburayi bishwe n’Abanazi ba Adolf Hitler wayoboye Ubudage mu myaka ya 1935 kugeza muwa 1945.
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi niho hasanzwe hibukirwa n’iyakorewe Abayahudi.
Ambasaderi Einat Weiss avuga ko mbere y’uko abasekuruza be bahitanwa n’iriya Jenoside, icyabanje cyari ukubona urwango mu bantu bababwira ko Abayahudi ari babi
Ati: “Jenoside ntiyatangiriye ku bwicanyi. Yatangiriye mu rwango, mu binyoma no mu ivangura ryibasiraga Abayahudi, ribatesha agaciro, ribashyira mu ishusho y’abanzi, ribambura icyubahiro cyabo mbere y’uko bicwa.”
Abasomyi bamenye ko ibi ari ko byagenze no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Nubwo Jenoside yakorewe Abayahudi yatumye hashyirwaho amategeko n’inzego mpuzamahanga zigamije gukumira no guhana Jenoside, ivangura n’urwango byibasira Abayahudi biracyariho nk’uko Weiss abivuga.
No muri iki gihe ngo rugaragara mu bice byinshi by’isi.
Buri gihe iyo mu Rwanda hibukiwe Jenoside yakorewe Abayahudi, haba hari na Ambasaderi w’Ubudage kandi nawe agira ijambo atambutsa.
Ambasaderi Heike Uta Dettmann, yavuze ko igihugu cye kiyemeje guhangana n’ivangura rishingiye ku rwango rwibasira Abayahudi.
Ati: “Turabona ivangura rishingiye ku rwango rwibasira Abayahudi ryiyongera ku rwego ruteye ubwoba, atari mu Budage gusa, ahubwo no ku rwego mpuzamahanga. Ibi ni igisebo.”
Avuga ko kwibuka ari inshingano zitarangirira ku barokotse Jenoside ahubwo zigomba guhererekanywa n’ibisekuru bizaza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe wari umushyitsi mukuru yasabye Umuryango Mpuzamahanga gukomeza kuba maso mu kurwanya urwango, agaragaza ko Jenoside itajya iba impanuka, ahubwo ko ari igikorwa gitegurwa kigakorwa mu byiciro.
Kugira ngo ikumirwe, bisaba ko hirindwa ko ibimenyetso byayo bikomeza gukura ahubwo bigakumirwa kare.
Ati: “Jenoside ntipfa kubaho gutyo. Ni igikorwa gitegurwa kigaca mu byiciro bigaragara birimo gutandukanya abantu mu matsinda, kubarobanura, kubambura ubumuntu, kugeza biganisha ku bwicanyi rusange. Gusobanukirwa iyi nzira ni ingenzi cyane mu kuyikumira.”
Nduhungirehe agereranya Jenoside yakorewe Abayahudi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, akavuga ko u Rwanda rutazirikana kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, gusa nk’igihugu kigize umuryango mpuzamahanga, ahubwo rubikora nk’Igihugu nacyo cyahuye nayo.
Yanenze bikomeye ukwiyongera kw’ivangura n’urwango byibasira Abayahudi hirya no hino ku isi.
Yavuze no ku bibera hafi y’u Rwanda, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko hari amatsinda y’abantu baba muri kiriya gihugu bibasirwa ku buryo bushingiye ku bo ari bo, Umuryango Mpuzamahanga ukabirenza amaso.
Ati: “Uyu munsi, turacyabona intambara n’itotezwa ry’abantu hashingiwe ku bo bari bo. Urugero, ndi hano ku ntera ya kilometero 200 uvuye kuri uru rwibutso, muri Congo hari itsinda ry’abantu bari gukorerwa imvugo zibiba urwango n’itotezwa, bazira gusa abo bari bo.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yasabye Umuryango mpuzamahanga kugira ijwi rimwe, ugahagurukira kurwanya ingengabitekerezo zishingiye ku itoteza n’ivangura zishobora gutera Jenoside.


