Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Nshingano Z’Abana Harimo Gukunda Igihugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Nshingano Z’Abana Harimo Gukunda Igihugu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 September 2022 12:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Rwanda hatangiye amatora ya Komite zizitorwamo Komite izayobora abana ku rwego rw’igihugu. Komite z’ubuyobozi bw’abana zitorwa guhera ku rwego rw’Umudugudu, abatowe bakajya ku rw’Akagari, abatowe kuri uru rwego bagakomeza ku rwego rw’Umurenge kugeza ku rwego rw’Akarere, kuzamura kugeza ku rwego rw’igihugu.

Amatora y’abana abafasha kuganira hagati yabo bakabwirana ibibazo kuko ubusanzwe abana badatumirwa mu nama z’abantu bakuru.

Iyo bitoyemo abayobozi hagati yabo, bituma bagirana inama z’uburyo bajya bahana amakuru y’abahohotewe cyangwa ibindi bibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yitabirwa n’abana bafite guhera ku myaka itandatu kugeza ku myaka 15 y’amavuko.

Buri Komite iba igizwe n’abana batandatu.

Komite yayoboraga abana ku rwego rw’igihugu yari iyobowe na Akoyiremeye Alodie .

Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe ibikorwa ariko uharanira n’uburenganzira bw’abana by’umwihariko witwa Evaritse Murwanashyaka ashima ibyo Komite yayoboraga abana ku rwego rw’igihugu muri manda irangiye yagezeho.

Ngo birimo gukangurira abana kumenya uburenganzira bwabo no kubibutsa uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda.

Ati: “ Ndashima ko abana bamaze kumenya ko nabo bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu bitekerezo no mu bundi buryo bwose bashoboye.”

Avuga ko umuryango akorera ufite imikoranire n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bana, UNICEF n’Ikigo gishinzwe imikurire y’abana hagamijwe guteza imbere imyumvire n’imikorere y’abagize Komite z’abana kugira ngo bakore ibintu biri ku murongo kandi bifitiye bagenzi babo akamaro karambye.

Murwanashyaka avuga ko kugira ngo ibyo abana biyemeje kugeraho bishoboke, ari ngombwa ko abagize Komite igiye gusimbura icyuye igihe, igomba kuzakomereza kubyo yari yaragezeho.

Avuga ko abana b’ubu bafite ibibazo bikomeye kurusha ababayeho mbere yabo.

Evariste Murwanashyaka

Ngo gihe kigira ibibazo byacyo.

Ibibazo by’ingutu byugarije abana muri iki gihe birimo ihohoterwa bakorerwa, abaterwa inda, ibibazo byo mu ngo aho baba no mu mashuri aho biga, gukubita abana no kubakomeretsa n’ibindi bijyanye n’imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Ku rundi ruhande, Evariste Murwanashyaka avuga ko abana bafite inshingano bagomba kubahiriza zirimo gukunda igihugu, kubaha ababyeyi n’abantu bakuru no gukunda kwiga.

Kugeza ubu mu Rwanda abo itegeko risobanura ko ari abana ni abantu barenga 42% kuko abana n’urubyiruko bose hamwe bikubiye 65% by’Abanyarwanda bose.

 

TAGGED:AbanaCLADHOfeaturedInshinganoMurwanashyaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bruce Melodie Yeretse Abarundi Ko Ashoboye
Next Article Urukiko Rwanzuye Ko Ruto Ari We Perezida Wa Kenya BIDASUBIRWAHO
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela

Ifatwa Rya Maduro Ryatumye Igiciro Cya Zahahu N’ifeza Kizamuka

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Burundi: Impunzi Z’Abaturage Ba DRC Zimuriwe Mu Nkambi Ruhigi

Rwanda: Abagore Bafunzwe Ntibasurwa N’Abagabo Babo Mu Gihe Abagabo Bo Bihoraho

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ngoma: Inkuba Yishe Abantu Icyenda Barimo Abana Babiri

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Inzu Z’Abapolisi Zahawe Inkongi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?