Muri Raporo ya Transparency International-Rwanda yaraye itangajwe handitsemo ko mu nzego zakorewemo ubushakashatsi mu rwego rwo kureba uko ruswa y’igitsina n’ihohoterwa rishingiyeho ihagaze, mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda basanze iri ku kigero cya 13.30%.
Umukozi ushinzwe ubushakashatsi muri Transparency International-Rwanda witwa Albert Rwego Kavatiri niwe wavuze ibikubiye muri iyi raporo ya paji 35 Taarifa ifitiye kopi.
N’ubwo uyu mubare bigaragagara ko ari muto ugereranyije no mu zindi nzego ziza mu myanya icyenda ibanza, uko bimeze kose si ikintu cyo kwishimira kuko kigaragara mu Rwego rushinzwe gushyiraho amategeko agenga Abanyarwanda kandi rukorwamo n’abantu bitoreye.
Abakoze buriya bushakashatsi babukoreye mu nzego zose z’abakora mu Nteko ishinga amategeko, ni ukuvuga guhera ku bashinzwe isuku y’Ingoro Y’Inteko ishinga amategeko kugeza ku bakozi bo ku rwego rwo hejuru muri uru rwego ruri mu zikomeye u Rwanda rwubakiyeho.
Iyi mibare kuba ivugwa mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kandi isanzwe izwiho kugira umubare munini w’abagore ubwabyo bifite uburemere bwihariye.
Abagore barenga 60% by’abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite.
Si kenshi kandi muri raporo za Transparency International Rwanda hasohora imibare ivuga iki kibazo mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Taarifa yabajije umunyamategeko icyo avuga ku ngingo y’uko mu Nteko ishinga amategeko havugwamo ruswa y’igitsina.
Me Benôit Kaboyi asubiza ko atakwihutira kuvuga byinshi kuri raporo atarasoma neza kuko atazi uburyo abayikoze bakoresheje.
Ni uburyo bita ‘research methodology.’
Icyakora avuga ko kuba ruswa nk’iyo yaboneka mu Nteko ishinga amategeko ari ikintu gishoboka kuko abakora mu Nteko ari abantu.
Ikindi kandi ngo nta cyemeza ko yagaragaye mu Badepite cyangwa Abasenateri by’umwihariko.
Ku rundi ruhande, avuga ko kuba hari imibare yasohotse ishyira mu majwi abakora mu rwego ‘ruvugira rubanda’ ko baka cyangwa batanga ruswa y’igitsina ‘ari ikibazo’ gikwiye guhagurutsa abakora mu Nteko ishinga amategeko bakagisuzuma.
Taarifa yifuje kumenya icyo mu Nteko ishinga amategeko bavuga kuri iyi mibare.
Abakora mu Biro bishinzwe itumanaho no guhuza Inteko n’abaturage nta gisubizo batanze cyakwitwa ko ari icy’Inteko ishinga amategeko.
Inkuru yacu yatambutse nta gisubizo turahabwa.
Igihe cyose bagira icyo badutangariza kuri iyi ngingo turakimenyesha abasomyi.
Umudepite Jean Claude Ntezimana yatubwiye ko atarayisoma bityo ko nta kintu yayivugaho.
Ndetse ngo ni ibintu bimutunguye kumva ko iyo ruswa ivugwa muri ruriya rwego, icyakora akavuga ko ubwo Transparency International Rwanda ifite ibyo yashingiyeho ibyemeza.
Ubushakashatsi bw’iki kigo buvuga ko nyuma y’Inteko ishinga amategeko hakurikiraho Sosiyete sivile ari nayo ifite umubare muto muri ruswa y’igitsina n’ihohoterwa rigishingiyeho kuko ifite ijanisha rya 12.30%.
Urwego rwa mbere rugaragaramo ruswa y’igitsina n’ihohoterwa rigishingiyeho ni urw’abikorera ku giti cyabo.
Rufite ijanisha rya 57.20%, rugakurikirwa na za Kaminuza zifite 42.60%, hagakurikiraho inzego z’ibanze zifite 37.20%, inyuma hakaza amashuri yisumbuye afite 36.10%, hagakurikiraho inzego z’ubutabera zifite 23.10% nyuma hakaza izindi nzego zirimo za Minisiteri, ibitaro, Polisi …
Urwego Rw’Abikorera Rwabaye Igicumbi Cya Ruswa Y’Igitsina.
Ubushakatsi bwakorewe ku bantu 1,200 biganjemo abo mu rwego rw’abikorera ku giti cyabo (ni abantu 629 bangana 52.42%) buvuga ko ruswa ishingiye ku gitsina igaragara cyane mu bakorera urwego rw’abikorera ndetse no muri za Kaminuza kurusha mu zindi nzego.
Umwe mu bakozi yabwiye abashakashatsi ba Transparency International Rwanda ko iyo umukobwa cyangwa umugore asabye akazi ko gusimbura mugenzi we wagiye mu kiruhuko cyane cyane icy’ababyeyi, akenshi asabwa kubanza kuryanama na boss.
Muri za Kaminuza n’aho ngo ibintu birakomeye kubera ko abarimu cyangwa abandi bayobozi bakunze kwaka abanyeshuri b’abakobwa ako bita ‘favor’ kugira ngo babahe amanota cyangwa ibitabo bandika bishobore gusohoka byuzuye.
Kubera ko bigoye kwerura ngo ubwire umukobwa cyangwa umugore ngo ‘Mpa’, abashaka iyo ruswa bakoresha akarimi gasize amavuta, bagaca inkeberamucyamo kugira ngo ubwirwa yumve icyo baganishaho.
Umukobwa cyangwa umugore wakwa iyo ruswa agera aho akumva ‘icyo bamubwira.’
Icyakora Marie Immaculée Ingabire uyobora Transparency International ishami ry’u Rwanda, yaraye abwiye RBA ko hari abakobwa n’abagore nabo baba bashaka gutanga icyo gitsina bityo kubaka iyo ruswa bikaba nko ‘korosora uwabyukaga.’
Ibi bituma kuyitahura no kuyirwanya bigorana.
Imibare ya Transparency ivuga ko iyo urebye muri rusange usanga abo mu rwego rw’abikorera ku giti cyabo, ari bo baka ruswa kurusha abo muri Leta ndetse na Sosiyete sivile.
Urugero ni uko abantu bemeye kwakira ruswa y’igitsina mu buryo butaziguye bizezwa akazi usanga mu bikorera ku giti cyabo ari 7.80% mu gihe abo muri nzego za Leta ari 7.20% n’aho muri Sosiyete sivile bakaba 5.40%.
Urundi rugero ni uko mu bikorera ku giti cyabo aboherezwa muri misiyo z’akazi ariko babanje gutanga ruswa y’igitsina bangana na 7.20%, mu bakorera Leta bakaba bangana na 4.20% n’aho muri Sosiyete sivile bakaba ari 3.00%.
Abikorera ku giti cyabo bakunze kwaka ruswa kuko ari bo bagira amategeko agenga ibigo byabo abaha ububasha ku bakozi babo kurusha uko bimeze mu bigo bya Leta na Sosiyete sivile.
Ikindi ni uko abagabo ari bo batanga ruswa kurusha abagore.
Ushishoje usanga ari nabo kandi bayaka bitewe n’uko ahanini ari bo bafite akazi ko gutanga n’ububasha muri sosiyete nyarwanda muri rusange.
Ibi bishingira ku ngingo y’uko n’ubushomeri buri hejuru mu rubyiruko bigatuma usezeranyijwe kandi ugahabwa akazi akora ibyemewe n’ibitemewe ngo akabone cyangwa akarambeho.
N’ubwo utanze ruswa aguma kuri ako kazi, abahanga mu mitekerereze ya muntu bemeza ko agakorana ipfunwe kuko aba azi ko agakora atagashoboye ahubwo kuko hari icyo yatanze, ni ukuvuga umubiri we, kugira ngo akabone cyangwa atagatakaza.
Kwitekerezaho muri ubu buryo bitubya umusaruro.
Ruswa iyo ari yo yose ni igira ingaruka.
Akenshi zigera ku wayitanze cyangwa uwayihawe, ariko nanone ruswa ikamunga ubukungu w’igihugu kandi ikajyanirana n’akarengane.