Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Rwanda Hagiye Kubakwa Ikigo Nyafurika Cy’Ikoranabuhanga Mu By’Ubuvuzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Rwanda Hagiye Kubakwa Ikigo Nyafurika Cy’Ikoranabuhanga Mu By’Ubuvuzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 June 2022 2:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo kiswe Health Tech Hub kigiye kubakwa mu Rwanda mu rwego rwo gufasha abahanga udushya mu by’ubuvuzi bukoresha ikoranabuhanga kubona aho bakorera hujuje ibisabya.

Uyu mushinga ufite agaciro ka Miliyari nyinshi z’Amadolari uri kubakwa ahakorera ikigo cyitwa Norresken East Africa, aho hakaba ari mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge

Bimwe mu byo u Rwanda ruzungukiramo harimo ko imishinga izahigirwa izagirira akamaro Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange ariko inarwinjirize agera kuri Miliyari 1$.

Biteganyijwe ko kiriya kigo nicyuzura, kizafasha mu ivuka ry’imishinga 1000 yo gufasha ibihugu bitandukanye by’Afurika gucyemura ibibazo bitandukanye birimo n’iby’ubuzima.

U Rwanda kandi rufite umugambi mugari wo guhinduka ihuriro ry’abahanga n’ubuhanga mu by’ikoranabuhanga rikoresha cyangwa ridakoresha murandasi.

Ni muri uru rwego u Rwanda rwashoye menshi mu gukwiza murandasi hirya no hino mu gihugu hagamijwe gufasha abaturage kuyibyaza umusaruro no kudacikanwa n’amakuru.

Mu Murwa wa Kigali hari ikigo cyahubatswe kiswe Kigali Innovation Hub cyubatswe kuri hegitari 61 mu gice cyahariwe inganda kitwa Kigali Special Economic Zone.

Umuyobozi w’Ikigo kitwa Novartis Foundation kizafatanya n’u Rwanda mu kubaka kiriya kigo witwa Dr. Ann Aerts

Miliyoni 20 $ nizo zashowe mu iyubakwa ry’iki kigo, amafaranga menshi muri yo akaba ari inguzanyo yatanzwe na Banki y’Abarabu ishinzwe iterambere ry’ubukungu muri Afurika.

Yitwa Arab Bank for Economic Development in Africa (BADEA).

Muri kiriya kigo ubu hari imishinga 260 yiganjemo iy’Abanyarwanda kuko yo ifite 60% by’iyo mishinga yose.

Indi ikorerwa muri iki kigo ni iy’Abanyafurika batandukanye.

Ku byerekeye ikigo cyaraye gifunguwe ngo kizateze imbere guhanga udushya mu by’ubuzima, umuyobozi wa Norrsken East Africa witwa Pascal Murasira yagize ati: “ Guhera muri Mutarama, 2022 hari miliyari 8$ twashyize mu iyubakwa ry’iki kigo kugira ngo kigere aho mukireba kugeza ubu.”

Avuga ko kiriya kigo nicyuzura kizafasha u Rwanda kugira abahanga baruhangira ikoranabuhanga ricyemura ibibazo byarwo bityo uko igihe gihita ikindi kikaza, rukazagera aho rwihaza mu bukungu bwarwo.

Mu ntego z’Abanyarwanda hari ikomeye ivuga ko ruzaharanira kuzaba igihugu kidategera ibindi amaboko.

Murasira ati:“ Intego yacu ni ugukora k’uburyo duh aba rwiyemezamirimo ahantu ho gukorera heza kandi haberanye n’ibyo bifuza gukora. Mu kubihakorera bazajya basora bityo bituma mu kigega cya Leta hajyamo amafaranga azatuza, nyuma y’igihe runala, u Rwanda rwigira, ntirugire undi rutegera amaboko.”

Umuyobozi w’Ikigo kitwa Novartis Foundation kizafatanya n’u Rwanda mu kubaka kiriya kigo witwa Dr. Ann Aerts avuga ko u Rwanda rugomba gukora uko rushoboye kose rukereka amahanga ko ikoranabuhanga mu ngeri zose rishobora gukorerwa muri Afurika.

Ikigo ayobora gihanga udushya mu by’ikoranabuhanga kandi kigakora ibyerekeranye no kubika no gusesengura amakuru, ibyo bita data science.

Ni ikigo kandi gitanga serivisi mu by’ikoranabuhanga rikora nk’abantu, ibyo bita Artificial Intelligence.

Dr Ann ati: “ Iki nicyo kigo cya mbere muri Afurika kizatanga ubu bumenyi. Twatoranyije u Rwanda kubera ko rufite ubuyobozi bwiza kandi rukaba rufasha ba  rwiyemezamirimo gukora neza. Ibyo twatangiye nibirugirira akamaro bizakagirira n’Afurika yose.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima wari uhagarariye Leta y’u Rwanda mu gikorwa cyo gutangiza uriya mushinga witwa Dr Tharcisse Mpunga yavuze ko u Rwanda rusanzwe ari igihugu cyerekanye ko gishoboye mu by’ikoranabuhanga ndetse ngo byarugiriye akamaro mu bihe bya COVID-19.

Bimwe mu byo u Rwanda rwishimira ko byarufashije mu gucyemura ibibazo by’ubuzima ni utudege tujyana amaraso hirya no hino mu Rwanda.

Ni utudege u Rwanda rufite k’ubufatanye n’Ikigo Zipline.

TAGGED:COVID-19featuredMinisitiriRwandaUbuzimaUmunyamabanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Italiki Abimukira Bavuye Mu Bwongereza Bazagerera Mu Rwanda Yamenyekanye
Next Article Hibutswe Imiryango Y’Abatutsi Yazimye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?