Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Rwanda Hatangijwe Ubukangurambaga Bwo Guhwitura Abatarikingiza COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Rwanda Hatangijwe Ubukangurambaga Bwo Guhwitura Abatarikingiza COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 January 2022 3:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ifatanyije n’izindi nzego harimo iz’ubuzima n’umutekano yatangije ubukangurambaga bwo guhwitura abaturage batarikingiza kubikora. Ni ubukangurambaga buzamara iminsi icumi.

Inama yavugiwemo iby’ubu bukangurambaga yateranye mu buryo bw’ikoranabuhanga itangizwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon Jean Marie Vianney Gatabazi ariko yari yitabiriwe n’abandi ba Minisitiri barimo uw’umutekano w’igihugu Alfred Gasana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Tharcisse Mpunga na ba Guverineri b’Intara.

Ubu bukangurambaga bubaye hashize igihe gito ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bu tanze amabwiriza yo kugenzura ko abawutuye bose bikingije icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, @gatjmv yayoboye inama ku bukangurambaga bw'iminsi 10 bwo gushishikariza abaturage kwikingiza #COVID19.
Yitabiriwe kandi na Minisitiri w'Umutekano, @GasanaAlfred, Umunyamabanga wa Leta muri Minisante, abayobozi b'Intara n'abandi. #RBAAmakuru pic.twitter.com/HN6t8OxJuJ

— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) January 14, 2022

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Intego ni  ugutahura abatarikingiza ngo bibandweho muri ubwo “bukangurambaga”.

Ni icyemezo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yatangaje ko cyafashwe nyuma y’uko byagaragaye  ko hari abantu bageza igihe cyo gufata urukingo rwa kabiri ntibajyeyo, abagejeje igihe cy’urwa gatatu ntibarufate, hakaba n’abandi batarafata urukingo na rumwe.

Mu ibaruwa yandikiye abayobozi nshingwabikorwa b’uturere tugize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 12 Murama 2022, yabasabye ko iryo genzura rigomba kuba ryakozwe mu minsi itatu, bakaritangira raporo.

Rubingisa yagize ati: “Dushingiye ku mubare w’abaturage bari kwandura COVID-19 mu Mujyi wa Kigali ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima bishwe n’iki cyorezo, kandi bikaba byaragaragaye ko urukingo ari rwo rwonyine ruha umubiri ubudahangarwa mu kurwanya iki cyorezo, tubandikiye tubasaba gukora ibarura ry’abaturage urugo ku rundi hagamijwe kumenya abaturage bamaze kubona inkingo uko zavuzwe haruguru.”

Ibizavamo nibyo umujyi wa Kigali wagombaga guheraho hatangizwa ubukangurambaga  kugira ngo abatarabona inkingo uko zateganyijwe bazifate.

- Advertisement -

Iriya gahunda igomba kuba yarangijwe kuri uyu wa 14, Mutarama, 2022, raporo ikagezwa ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Gusa amakuru yizewe Taarifa avuga ko kiriya gikorwa  cyatangiye gushyirwa mu bikorwa na mbere y’uko iriya baruwa itangazwa.

Abatuye Umujyi wa Kigali bose barasabwa kwikingiza uko bakabaye

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) kugeza ku wa Kabiri igaragaza ko mu bijyanye no gukingira COVID-19, abatuye Umujyi wa Kigali bakingiwe 100%, hagakurikiraho Akarere ka Rwamagana kageze kuri 73.4%, Rulindo ifite 67.2% na Kirehe ifite 67.1% .

Uturere turi inyuma mu gukingira COVID-19 ni Ruhango (46.2%), Ngororero (48.2%) na Nyanza (50.6%).

Ku bijyanye n’ubwandu, Umujyi wa Kigali uza imbere kuko imibare iheruka yerekana ko Akarere ka Gasabo kaza imbere mu Rwanda mu tumaze kugaragaramo abarwayi benshi (15,054), Kicukiro ikaza ku mwanya wa kabiri (12,490), naho Nyarugenge (12,293) ni iya gatatu mu gihugu.

No mu gupfusha abantu benshi Umujyi wa Kigali uza imbere mu gihugu kuko Nyarugenge imaze gupfusha abantu 485, Gasabo ni iya kabiri n’abantu 91, Huye ni 90 naho Kicukiro iza ku mwanya wa kane n’abantu 82.

TAGGED:COVID-19featuredGatabaziKigaliMpungaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Australia Yongeye Gutesha Agaciro Visa Yahawe Novak Djokovic
Next Article Ethiopia Yasabye Iperereza Kuri Dr. Tedros Uyobora WHO
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?