Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga bahaye inka wa mubyeyi witwa Kamugisha Marie Goreth wibarutse yagiye kwamamaza Paul Kagame, ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Muhanga avuye muka Ngororero.
Uyu mubyeyi amaze ukwezi n’igice yibarutse umuhungu yise Mwizerwa Ian Kagame.
Atuye mu Kagari ka Gihuma mu Murenge wa Nyamabuye ahitegeye neza ahari hateguriwe kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi.
Gushyikiriza inka uyu mubyeyi byaraye bibereye mu muhango wo kwishimira intsinzi ya Kagame.
Ubwo yibarukaga abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamusezeranyije kuzamuha inka ngo ikamirwe ikibondo cye.
Kamugisha yashimiye Perezida Kagame wita ku babyeyi kuko uwo mubyeyi yanabyariye mu nzu nshya y’ababyeyi yuzuye ku bitaro bya Kabgayi.
Ati: “ Ndashimira Paul Kagame twitoreye akaba agiye kutuyobora indi manda y’imyaka itanu. Nagiye kumwamamaza mukeneye kuko hano iwacu hitegeye kuri site, sinari kwihangana, ngezeyo mfatwa n’ibise kandi mbyarira ahantu heza”.
Avuga ko iriya nka izamufasha kubona amata y’umwana we.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline akaba na Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga yabwiye Kigali Today ko inka bashyikirije Kamugisha Marie Goreth ari uguhigura umuhigo bari bamusezeranyije kubera umwana we wavutse icyo gihe cyo kwamamaza Perezida Kagame.