Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Umunyamategeko waregwaga n’ubushinjacyaha gusambanya umwana w’umukobwa igifungo cy’imyaka 15 n’impozamarira ya Miliyoni Frw 1.
Taarifa Rwanda yamenye ko uwo munyamategeko wahamijwe icyo cyaha yitwa Me Kanani Boniface, akaba yashinjwaga n’Ubushinjacyaha kugirira nabi uwo mwana ubwo yari afite imyaka 15 y’ubukure ndetse amutera inda.
Hagati aho habayeho kubihishira kugeza ubwo hari abunguye uwo mwana inama yo kurega.
Ababyeyi b’uyu mwana kandi barembeye mu nzu nk’uko uwo mwana tutavuga amazina yigeze kubibwira itangazamakuru.
Uwamugiriye nabi yamufatanyije n’ubukene bw’iwabo.
K’umugoroba wo kuri uyu Kabiri Tariki 30, Ukuboza, 2025 nibwo uru rubanza rwasomwe, Urukiko rutegeka ko uwahamwe n’icyo cyaha ahita atangira igifungo cye.
Undi bareganwaga witwa Violette Mizero waregwaga ubwinjiracyaha binyuze mu kubera icyitso uwo munyamategeko, yahanishijwe gufungwa imyaka itanu.
Ubushinjacyaha bushobora kujuririra imyaka y’igihano cyatanzwe bushingiye ko ubusanzwe icyaha nk’iki gihanishwa igifungo kirenze iriya myaka ndetse gishobora kugera ku gifungo cya burundu.
Muri Kanama, 2025 ubwo urubanza ruheruka rwabaga, rwashyizwe mu muhezo nyuma y’impaka nyinshi hagati y’Ubushinjacyaha n’abunganzi batatu bari ku ruhande rw’uregwa.
Haburanishwaga k’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rukaba rwakurikiranaga icyo cyifuzo cy’uwo munyamategeko usanzwe wunganira abandi.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwahise bwasaba ijambo bumaze kubona ko iburanisha rigiye gutangira kandi hari bamwe mu bo mu muryango w’uregwa iki cyaha n’abandi bantu harimo n’itangazamakuru n’abunganizi mu mategeko batari baje kunganira mugenzi wabo, buvuga ko ibintu byabera mu muhezo.
Bwashingiraga ku ngingo ya 26/2018 irengera umwana, bukemeza ko iburanisha ribera mu muhezo kuko uwakorewe icyaha ari umwana, bityo ko imibereho bwite ye igomba kubahwa no kurindwa.
Abunganizi batatu bavugaga ko nta mwana uri mu rukiko ndetse ko n’uwo Ubushinjacyaha bwitwaza ko yahohotewe, ubu atakiri umwana ku buryo iburanisha ribera mu muhezo.
Bavugaga ko mu manza zivugwamo abana nta na rumwe Ubushinjacyaha bwigeze busaba ko ruburanishirizwa mu muhezo kuko zose zaberaga mu ruhame.
Abunganizi bongeyeho ko ibivugwa ‘uyu munsi’ ari iburanisha ku ifunga n’ifungurwa, kandi ko itegeko rivuga ko ribera mu ruhame kugira ngo rubanda rumenye ukuri.
Mu gusubiramo amagambo y’umwe mu bunganizi, UMUSEKE wanditse ko yagize ati: “Ni twebwe, abashinjacyaha n’uregwa, umwana uvugwaho gusambanywa ntabwo ahari, ni iki ubushinjacyaha butinya? Mureke ukuri kujye ahagaragara kuko niryo hame.”
Nyuma y’impaka, Urukiko rwemeje ko iburanisha ribera mu muhezo, rutegeka ko abantu bose bari baje gukurikirana iburanisha basohoka.
Mbere yaho, hari Tariki 15, Nyakanga, 2025, Urukiko Rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwari rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma uwo mwunganizi mu mategeko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo iperereza rikomeze.
Isomwa ry’iki cyemezo ryabaye uregwa icyaha cyo gusambanya umwana ndetse n’abunganizi badahari.


