Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhoozi Yifurije Nyina Gukira Vuba COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Muhoozi Yifurije Nyina Gukira Vuba COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 December 2023 9:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muhoozi Kainerugaba kuri X yanditse yifuriza Nyina Janet Museveni gukira vuba COVID-19 yamugaragayeho nyuma gato ya Noheli  nk’uko byatangajwe na Perezida Museveni ubwe.

Muhoozi yanditse ati: “ Ndifuriza Mama Janet gukira vuba COVID-19. Imana ikomeze imuhe umugisha.”

Wishing Mama Janet a very, very quick recovery from Covid-19. God continue to bless her. pic.twitter.com/dgyFFKuxMB

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) December 28, 2023

Iby’uburwayi bwa Janet Museveni byatangajwe bwa mbere na Perezida Museveni abinyujije kuri X.

Yavuze ko Janet Museveni abaganga bamusanganye COVID-19 nyuma y’uko yumvise atamerewe neza.

Uko kutamererwa neza kwatangiye kuri Noheli ni ukuvuga taliki 25, Ukuboza, 2023.

Perezida Museveni yavuze ko ubwo umuryango we wari umaze gusangira ifunguro rya saa sita, Janet Museveni, yatangiye kumva akaratwa mu muhogo.

Bihutiye kumusuzuma COVID-19 ariko ntibagira iyo bamusangana.

Nyuma hafashwe ibindi bipimo byoherezwa ku bitaro i Mbarara, biza kugaragaza ko yanduye iriya ndwara.

Ku wa 26, Ukuboza, 2023, Janet Museveni yabyutse yacitse intege, yumva umutwe umurya akiri no gukaratwa mu muhogo.

Perezida Museveni avuga ko byaje kuba ngombwa ko umugore we ashyirwa mu kato mu yindi nzu iri ahitwa Rwakitura.

Museveni avuga ko nyuma yo gushyira umugore we mu kato, yakomeje gahunda yari yateguye kuri uwo munsi.

Perezida wa Uganda avuga ko igitangaje ari uko we ari mutaraga kandi bamaranye Icyumweru cyose basangira icyumba n’imodoka.

Perezida Museveni avuga ko we nta bwandu bwa COVID-19 afite

Ni ubwa mbere Janet Museveni arwaye COVID-19.

 

Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ICUKUMBUYE: Byagenze Gute Ngo Umujyi Wa Kigali Ntutangaze Uwatsindiye Gutunganya Ikimpoteri Cya Nduba?
Next Article Cornelle Nangaa Yashyize Ibiro By’Ishyaka Rye I Rutshuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ubufaransa: Minisitiri W’Intebe Utarumazeho Ukwezi YEGUYE

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?