Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mukura Yateguje Rayon Sports Ko Izayitungura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Mukura Yateguje Rayon Sports Ko Izayitungura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 March 2024 2:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Gatera Edmond uvugira Mukura Victory Sports yatangaje ko ikipe avugira yitaguye kuzatsinda Rayon Sports, ikayiha Pasika. Umukino hagati y’aya makipe uzaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 30, Werurwe, 2024, ukazaba ari umukino wo ku munsi wa 25 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Nyuma y’igihe shampiyona idakinwa kubera imikino ya gicuti ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinnyemo na Botswana na Madagascar tariki ya 22 na 25 Werurwe, kuri uyu wa Gatandatu irasubukurwa.

Gatera yabwiye itangazamakuru ati:  “Ni ‘derbie’ y’Amajyepfo. Ni umukino buri munsi uhora mu mitwe y’abantu. Usanga buri munsi umukino nk’uyu uduhuza na Rayon Sports ukurikirwa n’iminsi mikuru. Uzasome amateka urebe. Mukura itwara Igikombe cya Super-net itsinze Rayon Sports ibitego 5-2 byari bimeze gute? Dutsinda Rayon Sports kuri Final ya Fraippont na bwo bwacyaga ari kuri Bonne Année [Ubunani]. Akenshi duhura na Rayon Sports mu minsi y’Iminsi Mikuru”.

Avuga ko kuri uyu wa Gatandatu nabwo ari uko bizagenda

Yemeza ko bazaha Rayon Sports Pasika ibishye kuko izaba yatsinzwe. Icyakora bo bayita impano.

Avuga ko kubera ko bari bamaze iminsi batitwara neza, ubu igihe kigeze ngo bahe abafana babo ibyishimo kuko intego ya Mukura ari ntsinzi.

Gatera Edmond yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, by’umwihariko aba Mukura VS kuzaza ari benshi kuri uyu mukino, cyane ko ibiciro bidakanganye.

Umukino hagati ya Mukura na Rayon uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, saa kenda z’amanywa.

Uzayoborwa na Ngaboyisonga Patrick uzaba ari hagati mu kibuga, Maniragaba Valery azaba ari umwungiriza wa mbere, Murangwa Sandrine usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga azaba ari umwungiriza wa kabiri mu gihe Bigabo Frank azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Kwinjira ni Frw 1.000, ahasanzwe, Frw 3.000 Frw mu mpande za VIP na Frw  5.000 Frw muri VIP ndetse na Frw  10.000 muri gice cy’abanyacyubahiro ba cyane.

Amakipe yombi muri iki gihe aregeranye ku rutonde rwa shampiyona aho Rayon Sports ari iya kabiri n’amanota 45 naho Mukura VS ikaba  iya kane n’amanota 39.

TAGGED:MukuraPasikaRayonShampiyonaUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Barasaba Leta Kwita No Ku Bana Bafite Autisme
Next Article Umwana W’Imyaka 8 Yarokotse Impanuka Yahitanye 45
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ese APR FC Iri Ku Rwego Rwo Gukina N’Amakipe Nka Pyramids FC?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu RwandaPolitiki

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?