Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umwarimu Muri Kaminuza ati: ‘Ibiganiro Byacu Byavaga Kubyo Bechir Ben Yahmed Yanditse’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi Rusange

Umwarimu Muri Kaminuza ati: ‘Ibiganiro Byacu Byavaga Kubyo Bechir Ben Yahmed Yanditse’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 May 2021 5:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwarimu wigisha amateka muri za Kaminuza Prof Antoine Nyagahene avuga ko ubwo bigaga Kaminuza mu myaka ya 1970- 1980 ibiganiro byabo ku bibazo bya Politiki, amateka n’ubukungu byashingiraga ku nyandiko Bechir Ben Yahmed(BBY) yandikaga.

Yahmed yaraye atabarutse azize COVID-19, agwa mu bitaro biri i Paris mu Bufaransa aho yari asanzwe aba.

Prof Nyagahene avuga ko mu bihe byabo nta Google cyangwa Wikipedia yabagaho, bityo isoko yabo y’ubumenyi ikaba yari ibitabo n’inyandiko zasohokaga mu binyamakuru bikomeye nka Jeune Afrique.

Ubumenyi bakuragamo nibwo bifashishaga mu bushakashatsi bakoraga, bakabuheraho bandika inyandiko za gihanga.

Ikindi Prof Antoine Nyagahene avuga ni uko bifashishaga Jeune Afrique kuko yo yari hafi yabo kandi ikaboneka mu nzu z’ibitabo kurusha uko ibindi binyamakuru byo mu Isi ivuga Icyongereza byari buboneke.

Yabwiye Taarifa ko kuri uyu wa Kabiri ubwo yumvaga urupfu rwa Bechir Ben Yahmed yumvise ababaye kuko yari umuntu abantu bose bize mu gihe cye bafatanga nk’umuhanga mu gusesengura ibibera muri Afurika no muri Aziya cyane cyane iyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ngo yari umwe mu ntiti zo mu bihe bye zikiriho.

Kuba yapfuye rero, ngo ni igihombo ku gisekuru cy’ubu n’icyo mu ntiti zize muri za Kaminuza mu gihe cye.

Ubusanzwe ngo mu gihe cya Bechir hari intiti zari zitsimbaraye ku k’ejo, zumvga ko ibintu bigomba gukorwa kinyafurika.

Izi ntiti rero zaje guhura n’igisekuru cy’izindi zari zifite ubushake bwo gukurikiza ibihe byari bigezweho bityo biba ngombwa ko ibisekuru byombi( iby’intiti) bigira aho bihuriza byungurana ubumenyi cyane cyane ku nyungu z’abari bakiri bato.

BBY yari afite inyandiko yabanzaga muri Jeune Afrique yari yarise Ce que je crois(Icyo ntekereza)

Intiti Antoine Nyagahene avuga ko ikindi gishimishije muri iki gihe ari uko urubyiruko rw’ubu rwakangutse rukabona ko igihe cyarwo cyo kwitegerereza Afurika rushaka cyageze.

Kuri we, urubyiruko rw’ubu ntirutekererezwa n’abo hanze gusa ngo ruterere iyo, ahubwo narwo rukora uko rushoboye rugashakira ibihugu byarwo n’Afurika muri rusange umuti w’ibibazo bihari.

Ibi ngo ni umurange wa Bechir Ben Yahmed n’ abandi nkawe kandi azahora abyibukirwaho.

TAGGED:BechirfeaturedNyagahene
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RwandAir Igiye Gusubukura Ingendo I Lusaka N’I Johannesburg
Next Article N’ubwo Guhangana Na COVID-19 Byashyizwemo Ingufu, Inzira Iracyari Ndende-Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ese Uburundi Burashaka Gufasha DRC No Muri Dipolomasi?

Ndayishimiye Aherutse Kujya Kwishyuza Tshisekedi

You Might Also Like

Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?