Abahanga bo mu kigo cyo muri Portugal kitwa Portuguese Oil Company Galp Energia bavuga ko bavumbuye petrol mu nkengero za Namibia.
Namibia iri mu Majyepfo y’Afurika, abahanga bakavuga ko petelori bahavumbuye ibarirwa mu tugunguru tugera kuri miliyari 10.
Abo bahanga bavuga ko ubwo bukungu bwavumbuwe ahitwa Mopane, kandi ko ubushakashatsi bwabo bwabafashe igihe kirekire bakusanya amakuru.
Itangazo rya kiriya kigo ryasohotse ku Cyumweru rigira riti: “Mu gace ka Mopane honyine, nta bundi bushakashatsi bukozwe cyangwa kongera kugenzura amariba, petrol ihari igera ku tugunguru miliyari 10, cyangwa no hejuru yatwo.”
Hashize igihe bivugwa ko mu kibaya kitwa Orange Basin muri Namibia ari naho Mopane iherereye hashobora kuba hari kiriya kintu cy’agaciro.
Ibi bishobora gutuma Namibia yinjira mu ruhando rw’ibindi bicukurwamo bikanacuruza petrol ku isi, ndetse ngo iki gihugu cyasabye ko cyakwinjira muri OPEC, uyu ukaba ari umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bicukura bikanacuruza petelori.
Iyo petelori izatangira gucukurwa mu mwaka wa 2030.