Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Pologne Bibutse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Hashimwe Uwihaye Imana Wabahishe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Kwibuka 28

Muri Pologne Bibutse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Hashimwe Uwihaye Imana Wabahishe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 May 2022 7:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bari kumwe na bagenzi babo batuye muri Pologne, Abanyarwanda baba yo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaya wa 1994. Baboneyeho no gushimira umufurere( ni umwe mu bihaye Imana) witwa  Stanislaw Urbaniak wahishe bamwe mu Batutsi bahoze batuye muri Ruhango.

Uyu wihaye Imana yakoze igikorwa cy’ubutwari kuko hari bagenzi be nabo bavugaga ko bihaye Imana ariko bagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Muribo harimo umufurere witwa Athanase wahoze akora mu Kigo kita ku bafite ubumuga cy’i Gatagara, ubu ni mu Murenge murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe mu minsi 100 ihitana abantu 1,000,000.

Ubwo muri Pologne bibukaga abayiguyemo  kuri uyu wa Kane, taliki 12, Gicurasi, 1994,hari Ambasaderi w’u Rwanda i Varsovie witwa Prof Anastase Shyaka, hari umujyanama wa Perezida wa Pologne witwa Hon. Jakub Kumoch, Abanyarwanda baba muri Pologne n’inshuti zabo.

Mu biganiro byahatangiwe, hagarutswe ku byago Abatutsi bahuye nabyo ubwo bahigwaga kubura hasi kubura hejuru ngo bashire ariko nanone haganiriwe n’urugendo Abanyarwanda muri rusange bakoze ngo bivane mu ngaruka zayo.

Ambasaderi Shyaka yagize ati: “ Mu myaka 28 ishize, u Rwanda rwerekanye ko kuva mu bibazo ukagera mu bisubizo kandi birambye ari ikintu gishoboka. Abanyarwanda berekanye ko ari  abantu bashobora kwigira , bagakora bagamije kwiteza imbere kandi byose bakabishobozwa n’ubuyobozi bwiza..”

Ambasaderi w’u Rwanda i Varsovie Prof Anastase Shyaka

Shyaka wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mbere yo kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne avuga ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ku Banyarwanda ariko nanone bagaharanira gukora bakiteza imbere.

Abitabiriye uriya muhango bashimye ubutwari bwa Furere Stanislaw Urbaniak ukomoka muri Pologne wahishe Abatutsi bahigwaga bahoze batuye muri mu Ruhango bamwe bakarokoka.

Ubutwari bwe bwaje gutuma agirwa Umurinzi w’Igihango, hakaba hari mu mwaka wa 2015.

 

TAGGED:featuredJenosideKwibukaPologneShyakaUwihaye Imana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubufatanye Bwa Canal + Business N’Amahoteli Mu Rwego Rwo Kwakira CHOGM
Next Article Mbere Ya CHOGM, Abamotari Baragirwa Inama…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?