Muri Somalia Byifashe Bite?

Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud

Abenshi iyo bumvise Somalia, kimwe mu bihita biza mu mutwe ni Al Shabaab. Icyakora ubu bwo haravugwa umwuka mubi ututumba mu banyapolitiki mbere y’amatora yo mu mwaka wa 2026.

Imvururu zakurikiye ihirima ry’ubutegetsi bwa Saidi Barre mu mwaka wa 1991 zatumye Somalia ijya mu gihirahiro cya politiki kigikomeje kugeza n’ubu.

Ubutegetsi bwakurikiyeho bwagerageje gushyira ibintu mu buryo ariko biragorana kuko nta mbaraga za politiki, ubukungu n’ububanyi n’amahanga bihamye igihugu kigeze kigira.

Gutsimbataza ubutegetsi k’ubuso bwose bwa Somalia byarananiranye kugeza n’ubwo muri iki gihe(2025) hari ibice byayo bigenzurwa na Al Shabaab.

Muri izi mpera za 2025, muri iki gihugu haravugwa itutumba ry’umwuka mubi hagati y’abanyapolitiki bavuga ko Perezida uri ho muri iki gihe  witwa Hassan Sheikh Mohamud ashaka guhindura imikorere ya Komisiyo y’amatora agamije ‘kugundira’ ubutegetsi.

Ni amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2026, abo mu ishyaka rye bakavuga ko ibiri gukorwa, bigamije kunoza imikorere y’iriya Komisiyo n’uburyo bwo gutora.

Abatavuga rumwe na Leta bo siko babibona, abo bakiganzamo abo mu Ntara ya Puntland na Jubaland, baniyemeje kuzakoma mu nkokora iyo migambi ya Perezida Muhamud.

Aho rero niho hateje impungenge z’uko muri uriya mwaka hari imvururu za Politiki zishobora kuzaduka muri Somalia.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ubukana bw’imitwe nka Al Shabaab na Islamic State ikunze kuzengereza ubuyobozi bukuru bwa Somalia binyuze mu bitero igaba itunguranye bigahitana abayobozi bakomeye.

Time Magazine yanditse ko iyi mitwe ifite ahantu hagari igenzura mu Majyepfo no mu gihugu rwagati.

Amatora muri Somalia azaba muri Gicurasi, 2026 kandi Perezida Mohamud arashaka kuzayatsinda.

Kugira ngo azabigereho rero, arashaka ko uburyo bwo gutora bwari busanzweho bw’uko abakuru b’imiryango n’amoko ari bo batora buhinduka noneho abantu bagatora mu buryo butaziguye, buri wese inyuma y’uwo ashaka.

Ababireba bavuga ko ubu buryo ari ubwa demukarasi, mu gihe abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta bo babibonamo uburyo bwo gushaka kuzabiba amajwi.

Nubwo ari uko abari ku butegetsi i Mogadishu babiteganya, ababirebera hafi basanga guhindura imiterere y’imitorere byarakererewe, bagatanga inama ko byaguma uko biri.

Batanga urugero rw’uko mu mwaka wa 2021 nabwo ibi byigeze kubaho bituma uwari Perezida aguma ku butegetsi kuko gutegura amatora no kuyakora byari byanze neza neza.

Uwo yari Mohamed Abdullahi Farmaajo wagumye ku butegetsi mu gihe cy’amezi 15.

Ubuyobozi bwa Somalia buri ho muri iki gihe bwatangiye gukora mu mwaka wa 2012 bushyigikiwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Imikorere yabwo ntiyahamye kuko n’ubu ikigaragaramo za ‘birantega’ ziha icyuho Al Shabaab igakora ishyano.

Kubera ko Somalia ahanini iyobowe mu rwego rwo guhuriza hamwe za Leta, hari zimwe muri zo zahisemo kwitandukanya n’ubutegetsi bituma igihugu gisa nigicitsemo ibice.

Abo muri Puntland n’abo muri Jubaland barigendeye bava mu miyoborere y’i Mogadishu.

Kutumvikana hagati y’abo muri Jubaland na Leta byakuruye intambara yabereye hafi y’umupaka wa Somalia na Kenya bituma iki gihugu cyohereza ingabo hafi aho ngo zikumire.

Ubutegetsi bwa Mogadishu ntibwashakaga ko Jubaland iyoborwa na Sheikh Ahmed Madobe, uyu akaba ari umwanzi gica wa Perezida Muhamud.

Ibi bibazo byatumye Somalia itagira uburyo buhamye bwo kwikemurira ibibazo birimo n’umutekano muke itezwa na Al Shabaab.

Ibindi bibazo ifite ni iby’ubukungu, iby’imihindagurikire y’ikirere birimo amapfa hakiyongeraho no kutandika Itegeko Nshinga ngo ryuzure neza.

Bibiri bya gatatu by’ingengo y’imari ya Guverinoma ya Somalia bitanga n’amahanga kandi n’ingabo za Afurika yunze ubumwe zaragabanutse.

Ni mu gihe ubutegetsi bwa Donald Trump bwagabanyije amafaranga bwahaga Somalia ava kuri miliyoni 750 z’amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 150 z’ayo madolari, iyi ikaba imibare y’umwaka wa 2025.

Nubwo iki gihugu cyashatse abandi bafatanyabikorwa bo mu Barabu ndetse na Turikiya, kubura inkunga y’Abanyamerika n’Abanyaburayi byarayishegeshe.

Gusa hari icyo abayobozi bayo bakoze kirimo kwirukana Al Shabaab mu bice byinshi byegereye Umurwa mukuru, Mogadishu, kandi byatumye wubakwamo inzu zikomeye zikorerwamo n’inzego za Leta.

Kimwe mu bikomeye iki gihugu gikeneye muri iki gihe ni uguhuza imbaraga za Politiki, Leta zose zigize Somalia zikibona muri Guverinoma.

Nibitaba ibyo, hari impungenge nyinshi z’uko amaraso menshi yazameneka ubwo igihe cy’amatora kizaba kigeze muri Gicurasi, 2026.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version