Ibihugu bigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ntibivuga rumwe ku ngingo yo gukomorera Centrafrique ikabona intwaro. Ibi ariko byarakaje Leta ya Centrafrique, yo ikavuga ko bidakwiye ko ikomeza kubaho itagira ingabo zo kuyirindira umutekano
Ku rubuga rwa Facebook rwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Centrafrique handitse ko itishimiye kuba ikomeje gukomanyirizwa n’amahanga kandi ari igihugu kigomba kurinda ubusugire bwacyo.
Centrafrique igaya amahanga ko atayiha agaciro ngo igire ingabo zayo, ikabigereranya n’uko amahanga yatereranye u Rwanda ubwo UN yakuraga ingabo zayo muri iki gihugu bigatuma Abatutsi barenga Miliyoni bicwa mu mezi atatu.
Impaka ziri mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ziri mu ngeri ebyiri.
USA, u Bwongereza n’u Bufaransa ntibashaka ko kiriya gihugu gikomorerwa mu gihe u Bushinwa n’ u Burusiya bwo bibishaka.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuga ko kugira ngo Centrafrique ikomorerwe bisaba ko habanza gusuzumwa niba nta byagenze nabi mu matora aheruka kugira ngo nibiba ngombwa ko gukomanyirizwa bikurwaho, bizakorwe mu mucyo kandi binogeye bose.
U Bufaransa bwo buvuga ko gukomanyirizwa bitakurwaho igihe cyose Centrafrique itaragaragaza ubushobozi bwayo bwo kwicungira umutekano.
U Bushinwa n’u Burusiya bemeza ko gukuriraho Centrafrique ikomanyirizwa mu by’intwaro byayifasha kwiyubaka nk’igihugu, ikirindira umutekano.
U Burusiya bwongeraho ko bikwiriye ko abarwanya Leta bafatirwa ibihano.