Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Murumuna Wa Joseph Kabila Yegujwe Ku Mwanya Wa Guverineri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Murumuna Wa Joseph Kabila Yegujwe Ku Mwanya Wa Guverineri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 May 2021 3:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inteko Ishinga amategeko y’Intara ya Tanganyika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatoye yeguza Zoé Kabila Mwanza Mbala usanzwe ari guverineri, ashinjwa amakosa atandukanye arimo imicungire mibi y’intara.

Iki cyemezo cyatowe kuri uyu wa Kane n’abadepite 13 kuri 25, nyuma y’uko yari yatumijwe ngo ahe Abadepite ibisobanuro ku byo aregwa, ariko ntiyitabe, ntanohereze umwe mu bagize Guverinoma ye ngo amuhagararire.

Byatumye abadepite batangira itora ryo kumweguza.

Niwe wenyine muri bagenzi be bakoranaga muri iriya Nteko utari warihuje n’abo mu ishyaka rya Felix Tshisekedi ryiswe l’Union sacrée.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kuri uyu wa Kane nibwo hatangajwe ko uriya mugabo yakuweho ikizere na bagenzi be.

Bisa n’aho ibibazo bya Politiki  bya Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika ya Demukarasi bigomba kugera no kuri bene wabo cyane cyane abakomeye.

Inyandiko isaba ko yeguzwa(Motion de censure) yatangajwe n’Abadepite 13 biganjemo abashyigikiye Bwana Moïse Katumbi.

Zimwe mu nteruro ziri muri iriya nyandiko zivuga ko uriya mugabo afite ikibazo mu mitekerereze.

Zoé Kabila ntiyigeze agira icyo atangaza ku cyemezo cyamufatiwe.

- Advertisement -

Hari amakuru avuga ko amaze iminsi ari i Kinshasa aho kunda kujya gusura benewabo

Mu nyandiko abadepite bop muri Tanganyika banditse isaba ko Zoé Kabila yeguzwa, bavuga ko ari umuntu utagaguza umutungo w’abaturage, ntakoreshe neza amafaranga agenewe iterambere ry’abatuye Tanganyika muri Katanga.

Bamushinja kunyereza Miliyari 3,8 z’amafaranga ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ni ukuvuga miliyoni 1,6 z’ama Euro.

Ariya mafaranga bavuga ko yari asanzwe yarateganyirijwe kuzishyura ibirarane by’abarimu.

Ikindi bagenzi be bamushinja ni uko hari amafaranga yanyereje kandi yari yarateguriwe kurwanya COVID-19.

Yanze kuyoboka…

Bwana Zoé Kabila niwe wenyine mu Nteko ishinga amategeko ya Tanganyika wanze kuyoboka ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi muri iki gihe. Bamwe bemeza ko iyi ariyo mpamvu ari mu mazi abira.

Uyu mugabo mbere yahoze ari Umudepite uhagarariye agace kitwa Manono, aha hakaba ari ho Se, Mzee Laurent-Désiré Kabila yavukaga.

Ubu yavanywe ku rutonde rw’Abadepite bo muri Tanganyika, igisigaye kikaba ari ukureba uko azabyitwaramo cyane cyane ko bivugwa ko yakuwe kuri uriya mwanya mu gihe yari ari i Kinshasa kubonana na Perezida Tshisekedi.

Uyu mugabo amaze iminsi anengwa imiyoborere mibi
TAGGED:featuredKabilaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Isaba Abafite Ibigo Byigenga Bicunga Umutekano Gushishoza Kubo Biha Akazi
Next Article Alan Boileau Yongeye Kwigaragaza, Eyob Metkel Atahana Umwenda W’Umuhondo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?