Mu Karere ka Musanze hatewe ibiti 6,000 ku musozi uri mu Murenge wa Gashaki hagamijwe kurinda ko isuri ikomeza kwisuka mu kiyaga cya Ruhondo.
Ikiyaga cya Ruhondo gikora no ku Karere ka Burera, kikagira icyo bivukana kitwa Burera.
Gutera biriya biti byakozwe mu muganda ‘udasanzwe’ uherutse kubera muri kariya karere wateguwe n’ubuyobozi bwako, Polisi y’u Rwanda n’abacungagereza.
Witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano n’abaturage bo mu Murenge wa Gashaki.
Umuyobozi y’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko guhitamo gahunda y’umuganda udasanzwe bagatera ibiti kuri uyu musozi wa Mbwe, ari mu rwego rwo guhashya isuri yajyaga iwuturukaho ikangiza imyaka y’abaturage idasize n’ikiyaga cya Ruhondo.
Ati:“Gutera ibiti aha hantu biri mu rwego rwo kubungabunga uyu musozi n’imyaka y’abaturage yajyaga yibasirwa n’ibiza bitewe n’uyu musozi, kugira ngo barusheho kugira umutekano uhagije mu biribwa no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biba muri iki kiyaga”.
Umusozi wa Mbwe wateweho ibiti wari usanzwe uteweho ibindi byari byarahatewe umwaka ushize(2023).
Ubuyobozi bwa Musanze buvuga ko hari gahunda yo gukomeza gutera ibiti hirya no hino muri aka Karere kugira ngo hirindwe isuri ikomeye yangiza ibidukikije.
Abaturage bishimiye mu kubafasha kurwanya ibiza byaterwaga n’ubuhaname bw’umusozi wa Mbwe uri mu misozi ihanamye cyane.
Nyirandabaruta Emelyne wabwiye itangazamakuru ati: “Gutera ibiti kuri uyu musozi uhanamye cyane ni igisubizo cyo kurwanya isuri yajyaga idushyira mu bihombo ku buhinzi bwacu, yamanuraga ibitaka n’amabuye, imyaka ikarengerwa, ibisigaye bikiroha mu kiyaga”.