Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musanze –Gakenke: Bahawe Imbuto Y’Ibigori Bizezwa Ko Izamera Biranga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Musanze –Gakenke: Bahawe Imbuto Y’Ibigori Bizezwa Ko Izamera Biranga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 November 2023 8:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Guhinga ibigori bimufasha mu kubona ibiryo by'ingurube ze
SHARE

Abahinga mu gishanga cya Mukinga gikora kuri Musanze na Gakenke bararira ayo kwarika nyuma y’uko bahinze ibigori ntibyere n’imbuto bahawe bizezwa ko izamera nayo bikaba uko!

Abaganiriye na bagenzi bacu ba Kigali Today bavuga ko nyuma yo kubona ko ibyo bahinze byanze kumera, begereye ubuyobozi n’abafite ubuhinzi mu nshingano bagezaho icyo kibazo.

Babijeje kuzabaha indi mbuto, barayibaha ariko ari nayo iranga.

Uko byagendaga gutyo ni ko igihe cy’ihinga cyakomezaga kubacika.

Mu myaka yashize  bageraga muri uku kwezi( Ugushyingo) ibigori ari bikuru.

Muri Kanama, 2023 nibwo batangiraga gutera ibigori bikazageza mu Ugushyingo bimaze gukura.

Akobahoranye Lucie ati: “Baduhaye imbuto ipfuye itandukanye n’iyo bajyaga baduha, tuyishyize mu butaka aho kumera irabora. Batubwiye ko imbuto baduhaye zitandukanye n’izo baduhaga mbere kuko ngo iz’ubu zirimo ibigore n’ibigabo.  Ubu turi mu kwa cumi na kumwe, kandi twari twabiteye mu mpera z’ukwezi kwa munani. Ubusanzwe  muri iki gihe byabaga  bimaze kuba bikuru none turi gutera ni ku nshuro ya gatatu.”

Avuga ko bafite impungenge z’uko inzara izabica kuko ibigori biri mu by’ibanze byabatungaga bikabafasha guhangana n’inzara mu gihe bategereje ko indi myaka yera.

Mugenzi we witwa Bucyanayandi Innocent nawe yunze murye, avuga ko imbuto babahaye idakwiye bityo ikaba yarabarumbiye.

Hacye muho ibigori byeze muri Musanze na Gakenke ngo byatewe n’uko hari abagize amakenga batera ibigori bakoresheje imbuto bibikiye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Ndabamenye Télésphore avuga ko yasuye igishanga abo baturage bahinzemo biriya bigori bikabora asanga byaratewe n’izuba ryavuye mu duce tumwe na tumwe.

Dr.Ndabamenye ati: “Icyo gishanga twaragisuye tunagitindamo.  N’ubwo twagize imvura yaje ku gihe, ariko mu turere dutandukanye hirya no hino ntabwo yaguye neza.  Icyo twabashije kubonamo n’uko mu butubuzi bw’imbuto, hari abafite amoko y’imbuto atera, zimwe muri zo nyuma yo gutera ubutaka bwabaye nk’ubuzimira ntizamera neza.”

Uwo muyobozi avuga ko inzego z’umutekano, iza RAB, abakorera Ikigo gishinzwe gukurikirana iby’ubuziranenge (RICA), MINALOC n’abashinzwe ubuhinzi mu Ntara no mu turere bafashije abo bahinzi mu gusimbuza imbuto yanze kumera.

Yagize ati: “Hari ukuntu bijya bibaho imbuto yamara guterwa hamwe na hamwe izuba rikava ntiyere neza. Icyo gihe akenshi umuntu yihutira gusimbuza kandi ibyo byarakozwe, abaturage bahabwa n’ifumbire.  Twabafashije kongera gutera, ubu bari kubagara, ikurikirana rirahari rirahagije kugira ngo kiriya gishanga kizabashe gutanga umusaruro”.

Hagati aho abaturage bavuga lo bahangayikishijwe n’uko batangiye kwishyuzwa ifumbire kandi imbuto bayifumbije yararumbye, ibyo bakabifata nk’akarengane.

Abahinga igishanga cya Mukinga bavuga ko ubusanzwe cyajyaga beza umusaruro utari munsi ya toni 7 kuri hegitari umwe.

Mu gihe ibi ari uko bimeze, hari ahandi havugwa icyonnyi cya Nkongwa mu bice by’Amajyaruguru harimo no mu Karere ka Musanze na Nyabihu.

Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyamakuru Theo YAREKUWE By’Agateganyo
Next Article Imbere Y’Amahanga Tshisekedi Yashimagije Wazalendo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abatarahererekanya Ibinyabiziga Babikore Inzira Zikigendwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rurashyira Imbaraga Mu Bukangurambaga Mu Gutanga Umusoro Wa TVA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?