Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musanze: Impunzi Y’Umurundi Yapfuye Mu Buryo ‘Bw’Amayobera’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Musanze: Impunzi Y’Umurundi Yapfuye Mu Buryo ‘Bw’Amayobera’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 May 2023 7:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko witwa Ninganza Dieudonné bivugwa ko yari impunzi y’Umurundi y’i Mahama, yapfiriye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Bivugwa ko yari yasinze aza gushyamirana n’uwitwa Ishimwe, bararwana undi akubita umutwe muri kaburimbo biza kumuviramo urupfu.

Uru rugomo rwabereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze

Ninganza akomoka muri Province ya Makamba mu Burundi ahitwa Mubondo, aha ni mu Majyepfo y’u Burundi.

 Amakuru Taarifa yakuye ahizewe, avuga ko uriya Murundi yari asanzwe ari umwarimu mu kigo kitwa Kingdom Nursery and Primary School ariko akaba yari ahamaze igihe gito.

Uwaduhaye amakuru yabisobanuye atya: “…Yari atashye avuye mu kabari ari kumwe na mugenzi we bageze mu muhanda bahura n’uwitwa Ishimwe nawe wari wasinze. Bateye amahane bararwana…”

Muri uko kurwana, Umurundi Ninganza yagushije umutwe muri kaburimbo, bikaba bikekwa ko ari byo byamukururiye urupfu.

Abarwanaga babonye abapolisi bari bari mu kazi ko gucunga umutekano, bariruka ariko uwo Ninganza Dieudonnée asigara aryamye.

Polisi niyo yamujyanye kwa muganga ku bitaro bya Ruhengeri, aza kugwa yo.

Umugore n’abana be baba mu nkambi y’impunzi z’Abarundi iba mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe.

Ishimwe uvugwaho urugomo rwaviriyemo iriya mpunzi urupfu, yaracitse ubu ari gushakishwa n’ubugenzacyaha n’inzego zikorana nabwo.

Yabaga mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe( Ifoto@BBC/Gahuza)
TAGGED:featuredInkambiMahamaMuhozaMusanzePolisiUmurundi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abaturage Barasabwa Kugura Kizimyamwoto-Polisi
Next Article Kigali: Abize Ubukerarugendo N’Amahoteli Barategurirwa Kuba Indashyikirwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Tshisekedi Yagiye Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu Gusinya Amasezerano Mu Bucukuzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Grammy Awards: Kendrik Lamar Yahize Abandi Baraperi Mu Bihembo Byinshi Abitse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Bigoranye Police FC Yakuye Ku Izima APR FC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abantu Babiri Bananirwa Bate Kubana?-Kagame Abaza Abashakanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?