Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 24, Ukuboza, 2025, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze k’ubufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, bafatiye mu cyuho abagabo babiri bari ‘gukora’ inzoga zitujuje ubuziranenge.
Basanganywe litiro zisaga 1250 za muriture, ubu bukaba bumwe mu bwoko bw’inzoga zitemewe zikorerwa mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ubusanzwe inzoga zemewe n’amategeko ‘zirengwa’ ariko izitemewe zo ‘zirakorwa’, zigakorwa mu binyabutabire byangiza cyane inyama z’umubiri w’abazinywa.
Ni mu bikorwa byo kurwanya ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bikorerwa mu bice bitandukanye, mu rukerera rw’uyu munsi nibwo mu Midugudu ya Bugesi mu Kagari ka Mburabuturo na Susa muri Kivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze hafatiwe ibyo binyobwa.
Abaturage bongeye kwibutswa ko bakwiye kwirinda kunywa ibitujuje ubuziranenge kuko usibye kuba imvano y’uburwayi butandukanye biba n’intandaro y’umutekano muke n’urugomo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police Ignace Ngirabakunzi avuga ko amakuru y’uko abagabo bafashwe bari basanzwe bakora izo nzoga, yatanzwe n’abaturage.
Ati: “Amakuru twamenye ni uko ababikora bo badashobora kubinywa cyangwa ngo babihe abana babo kuko baba bazi ingaruka zabyo. None niba ukora ibyo binyobwa yirinda kubinywa kuko bitujuje ubuziranenge, undi muturage we atinyuka ate kubinywa? Twese dukwiye kumenya ububi bwabyo, tukabirwanya kugeza bicitse.”
Asaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego mu kurwanya ibi binyobwa kuko kubikoresha bigira ingaruka nyinshi bityo kurwanya ababikora bikaba umusanzu wa buri wese.
Polisi ivuga ko ahantu hagaragara ibinyobwa nka muriture n’ibindi bitujuje ubuziranenge ari ho higanza ibyaha byijyanirana n’amakimbirane mu miryango.
Muri rusange, abaturage basabwa kwigengesera mu gihe cy’iminsi mikuru, bakirinda ibisindisha bikomeye kuko byatuma hari abarangiza n’abatangira umwaka nabi.
Ubusanzwe Akarere ka Musanze nta rutoki rwinshi kagira.
Aho ruri ni mu Mirenge ituranye na Nyabihu ahitwa Nkotsi, aha hakaba hafi y’Imirenge ya Rugera na Vunga muri Nyabihu izwiho urutoki.
Inzoga zikorerwa muri Musanze nta mineke zengwamo ahubwo zikorwa mu ruvange rw’ifumbire, amajyane, isukari bakavanga n’amazi ashyirwamo umusemburo bita pakimaya usanzwe ukoreshwa mu mandazi.


