Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Museveni Yasuye Kenya Ngo Baganire Ku Bucuruzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Museveni Yasuye Kenya Ngo Baganire Ku Bucuruzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 May 2024 12:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasuye Kenya mu ruzinduko rugamije kuganira uko ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bikize muri aka Karere bwarushaho kwaguka.

Ari i Nairobi mu ruzinduko ruzamara iminsi itatu.

Kuri uyu wa Kane taliki 16, Gicurasi, 2024 nibwo ari buganire na mugenzi we William Ruto.

Museveni asuye Kenya nyuma y’uko mu minsi mike ishize hari amasezerano y’imikoranire yasinywe hagati ya Uganda na Kenya yiswe Joint Ministerial Commission (JMC).

Ni amasezerano arindwi arebana n’ubucuruzi, uburezi, guteza imbere urubyiruko n’ishoramari.

Ubusesenguzi buvuga ko Uganda igomba kumvikana na Kenya uko ibicuruzwa bya Uganda byajya bigezwa ku isoko rya Kenya bigahangama n’iby’aho mu buryo butarimo kuryamirana.

Bivugwa kandi ko Museveni ari kuganira na William Ruto ku ngingo y’umubano hagati ya Uganda n’Ubwongereza na Amerika, akamusaba ko ubwo, mu minsi iri imbere, azaba yasuye Amerika.

Kutumvikana ku kibazo cy’abatinganyi byatumye abo mu Burengerazuba bw’isi bitwaramo umwikomo Uganda.

Hari n’ibihano Ubwongereza buherutse gutangaza ku bayobozi ba Uganda barimo na Perezida w’Inteko ishinga Amategeko witwa Anita Among.

N’ubwo abo mu Burengerazuba bw’isi bavuga ko biriya bihano byatewe n’uko Among akurikiranyweho ruswa, Uganda yo ivuga ko nta kindi bahamije kitari ukubihimuraho kubera ririya tegeko.

 

TAGGED:featuredIbicuruzwaKenyaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bugesera: Yapfushije Impanga Yari Amaze Igihe Asabira Ubufasha
Next Article Komisiyo Y’amatora Imaze Gutangaza Umubare W’Abashaka Kwiyamamaza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?